Ihuriro ry’ibihugu bikize bizwi nka G20 bifite ubukungu buri hejuru y’ubw'ibindi ari nayo mpamvu bibitera inkunga byasabwe kureka kwishyuza amadeni. Ubutumwa bwo guhagarika kwishyuza ibihugu bikennye bwatangiwe mu nama yahuje ba Minisitiri b’imari na ba Guverineri ba Bank Nkuru mu bihugu bigize G20, iyi nama yabaye hifashijwe ikoranabuhanga.
Iyi nkuru yo
guhagarika umushinga wo kwishyuza ibihugu bikennye uje nyuma y'uko ubukungu bw’Isi
muri rusange bwahungabanye kubera icyorezo cya Covid-19, ari nayo mpamavu yatumye bwana Malpass asaba
ihuriro rya G20 guhagarika kwishyuza ibihugu bikennye. Yanavuze ko hari
n'ibigikeneye ubundi bufasha bwiyongera ku ideni.
Ibihugu bigize G20
Mu minsi
yashize hari habayeho gahunda yo gusubika kwishyuza inguzanyo bitewe n’ibihe
bya Coronavirus ikaba yasubukurwa mu mpera z'uyu mwaka wa 2020 (Debt Service
Suspension Initiative (DSSI)), iyi gahunda yigijwe imbere kubera icyorezo cya
covid-19 gikomeje kongera umurego ndetse n’idindira ry’ubukungu muri rusange.
Kuri iyi nshuro ibihugu bifitiwe amadeni byasabwe kuzongera kwishyuza umwaka wa 2021 ugeze hagati.
Bwana Malpass yagize ati "Twateye intambwe ikomeye kubera DSSI mu buryo bw’gihe gito, ariko hari byinshi bikenewe gukorwa.”
Uyu muyobozi
wa Banki y’isi yavuze ko icyorezo cya coronavirus cyatumye ubukungu bw’ibihugu byinshi
butikira kurusha imyaka myinshi ishize, ndetse anasobanura ko ingaruka z'iki
cyorezo zishobora kuba mbi cyane kuri bamwe, kuko bisa n’aho icyorezo kitazarangira
mu minsi ya vuba.
Yunzemo agira
ati "Ku bihugu bikennye cyane, ubukene burimo kwiyongera mu buryo bwihuse,
ibifite ubukungu buciriritse nabyo birimo gusubira inyuma ndetse izamuka
ry’ubukungu ryarahagaze, hari kwiyongera ubukene.” Yongeyeho ko "ubwinshi
bw’amadeni burimo gushaka kurenga ibihugu byinshi.”
Nyuma y'uko
atangaje ibi, uyu muyobozi yavuze ko hakenewe ibiganiro byihuse hagati y’ibihugu
birimo amadeni ndetse n’ibiyafitiwe ndetse akongeraho ko hari n’ibihugu biri
hasi cyane bikeneye ubundi bufasha.
IMF itangaza ko ubukungu bw’Isi uyu mwaka buzagabanuka ku kigero cya 4.9%, David Malpass ati ”Dukeneye kwimura igihe cyo kwishyuriza byihuse, kugabanya amadeni, uburyo bwo kuyakura ndetse no kugaragaza amadeni ahari binyuze mu mucyo”.
Src: thenational.ae
TANGA IGITECYEREZO