RFL
Kigali

Ibimenyetso 9 bizakubwira ko usonzeye urukundo cyane

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:19/07/2020 23:00
0


Mu rukundo birasanzwe ko abantu bahura na byinshi. Birashoboka ko wahura n’umuntu mukamenyana, ukamwigaho nyuma y’igihe ukaba wakomezanya nawe cyangwa ugafata umwanzuro wo gukuramo akawe karenge bitewe n’uko umubonye.



Hari rero abantu batamenya kugira amahitamo mu rukundo bitewe n’impamvu zitandukanye akaba yashaka urukundo uko rwaba rumeze kose ariko agashirwa arubonye.

Muri iyi nkuru tugiye kukugezaho bimwe mu bintu bizakwereka ko ufite inyota y’urukundo, mbese ko ushaka umukunzi uko byamera kose cyangwa uko yaba ameze kose atari uko ubitekerejeho witonze ahubwo kubera igitutu umutima ushaka urukundo ugushyiraho.

1. Wibona mu muntu ako kanya

Umugore cyangwa umugabo ufite inyota y’urukundo uzasanga uwo abonye wese ahita amwiyumvamo akaba yanatangira kumwirukaho ntacyo yitayeho. Niba ahuye n’umusore uzwi mu rusisiro ko akoresha ibiyobyabwenge, yiba cyangwa umusore agahura n’umukobwa uzwiho kwiyandarika muri ako gace, azamwiyumvamo anamwirukeho ibyo byose atabyitayeho. Ni wisanga nta kintu cyo kugenderaho ushaka umukunzi na kimwe ufite uzamenye ko ufite inyota y’urukundo ku buryo bigoranye kwifata no guhitamo neza.

2. Usura buri kanya imbuga nkoranyambaga zikunze gukoreshwa mu gutereta

Izi mbuga uhora uzisura wibwira ko ushobora kuhabona icyo wifuza. Ni nko gufungura firigo utabitsemo ibyo kurya ariko ukicara uyifungura ufite icyizere ko hari icyo wasangamo kije bitunguranye.

N’iyo ugize uwo muhura kuri izi mbuga ukamwandikira akagusubiza, uhita ujya mu bicu ugatangira kumubaza ibibazo bijyanye n’urukundo na mbere y’uko mumenyana byimbitse.

3. Ntugira ibihe bizwi by’itumanaho n’uwo muntu

Niba uhuye n’umuntu bwa mbere ugatangira kumwiyumvamo akamara iminsi ataguhamagaye cyangwa nta butumwa bugufi akoherereza, wowe ntugoheka. Uhora umuhamagara kenshi uvuga uti ‘nibura arabona ko namushatse’.

Ntukwiye guhamagara umuntu inshuro zirenze imwe ku munsi ngo ni uko muziranye, bishobora kumurambira. Wowe n’iyo atakwitabye uribwira uti ‘buriya fone ye ntiyasonnye, ntiyayumvise', nyamara ni uko ufite inyota y’urukundo ituma utagoheka cyangwa ngo worohere mugenzi wawe.

4. Ushyira imbere ibiganiro byo kumujyana guhura n’ababyeyi bawe

Iyo usonzeye urukundo cyane usanga n’uwo muhuye bwa mbere mukaganira ukibwira ko byagenze neza uhita wishyiramo uti ‘ni uyu’. Ibi bituma wihutira kumubwira ngo muzajyane iwanyu ababyeyi bamumenye nyamara ugasanga we ntabyumva neza, rimwe na rimwe ugasanga yemeye ko mujyana kugira ngo arye ananywe ibyo mwateguye, we adahuje intego nawe.

5. Usiga umwambaro wawe iwe ku bushake

Ubusanzwe hari ubwo usura inshuti yawe ukaba wahibagirirwa nk’umupira w’imbeho utabigambiriye ariko abasonzeye urukundo bo babikora babigambiriye. Uyu aba agamije kugira ngo uze kubona impamvu yo kumuhamagara ngo ubimubwire mubonereho kuganira, uwurebe umwibuke, umutekerezeho cyangwa ukamusaba kuzaza kuwutora. Ntiwirengagize ko navumbura ko usiga imyambaro yawe iwe ku bushake azahita akwanga.

6. Umutesha umutwe cyane ku mbuga nkoranyambaga

Niba usonzeye urukundo ugahura n’umuntu mugatangira kujya muganira, ntumuha agahenge ku mbuga akoresha. Niba ataguhamagaye cyangwa ngo asubize ubutumwa bwawe, uhita wihutira kujya gushaka amafoto ye ku mbuga za Facebook, Instagram, Twitter n’ahandi ari nako naho umwandikira.

Unasiga ubutumwa na za like ku kintu cyose yaba yarigeze gushyiraho kugira ngo umwereke ko uhabaye. Iyo akuborotse ku rubuga runaka, ufungura indi konti ukaguma kumwandikira kenshi nk'aho umuhendahendera kukwitaho no kuguha umwanya.

7. Uzasanga utangiye kumubwira ibyo gukora ubukwe ku munsi wa mbere

Niba uhuye n’umusore cyangwa umukobwa mugatangira kuganira, uzajya umubwira iby’ubukwe mutaramarana kabiri mukundana. Nimusohoka wenda mugiye kuganira, uzihutira kumva ko ari impamvu simusiga y’uko muzabana utangire kumubaza ibijyanye n’ubukwe, ibi cyane cyane bikorwa n’abakobwa. Iyo abibwiye umusore ahita atangira no kumwereka impeta, ikanzu, imiteguro n’ibindi byose byaberana n’ubukwe bwabo. Ibi ni ikimenyetso simusiga cy’uko unyotewe n’urukundo.

8. Wemera umukunzi ugufata uko abonye

Birashoboka ko ushobora gukundana n’umuntu utazi imico ye nyuma akazakwereka ko ari umugome, asuzugura, atagira uwo yubaha, mbese nawe akajya agufata nabi. Igihe usonzeye urukundo wemera kugumana n’uyu muntu aho kumuhomba.

Wibwira ko kumureka byagusaba gushakisha undi, ukibwira ko niba agukunda ugomba kumugumaho nyamara mu rukundo hari n’ibindi by’ibanze byitabwaho. Umuntu usonzeye urukundo ntarobanura ingeso runaka ziri ku muntu bakundana.

9. Witiranya amarangamutima y’umubiri n’urukundo

Umuntu usonzeye urukundo ntabasha kumenya gutandukanya umushuka kubera irari amufitiye cyangwa niba ari urukundo amufitiye. Hari abantu benshi bitwara nk’abakunda abandi ngo babone ibyo babakurikiyeho banezeze irari ryabo ry’umubiri. Iyo usonzeye urukundo ntugira amaso abona itandukaniro ry’irari n’urukundo. Uhora ubona ko uwo muntu agukunda kabone n’ubwo yakureka nyuma yo kugera ku cyo yashakaga, ukomeza kumwitaho no kumwiyegereza kenshi ngo urwo rukundo rutagucika nyamara ari ntarwo.

Hari n’ubwo yerura akakubwira ko ntabirenze yagushakagaho ariko ugakomeza kwemeza umutima wawe ko ashobora kuba akwiyumvamo.

Buri muntu wese agira umutima ukunda ariko biba byiza iyo utaretse ngo uwo mutima ukuyobore ahubwo ukiha umurongo w’uko utwara ibintu. Kugira inyota y’urukundo no kutamenya kuyigenzura bishobora kukuzanira ingaruka zirimo no gutuma ubana n’umuntu mutazarambana kubera kumwihambiraho. Ikiza ni ukugenzura buri ntambwe yose utera mu rukundo.

Src: yourtango






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND