RFL
Kigali

Ibimenyetso 4 bizakwereka ko wakunze utari we

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:18/07/2020 23:46
0


Twese tugira ibyiyumviro. Rimwe na rimwe umutima wawe witwara nk'uri mu irushanwa, ibiganza byawe bikuzura ubushyuhe bikagusaba kwisuzuma inshuro nyinshi mbere y’uko usohoka mu nzu ufite uwo ugiye kureba. Ahari se ujya wibaza niba uwo muri kumwe ari we wawe koko? Muri iyi nkuru turaguha igisubizo cy’iki kibazo.



Kujya mu rukundo ni kimwe mu bintu bitera imbaraga ikiremwa muntu aho kiva kikagera. Ariko nk’uko bigenda iyo wanitse umwenda mu muyaga ni nako bigenda iyo urukundo rukuvuyeho. Nonese ni gute twamenya niba twarakunze abantu batari abacu (Falling for someone who isn’t right for us). Aha hari ibimenyetso bine (4) bizakwereka ko uwo muntu muri kumwe atazaba uwawe by’iteka.

1.      UZAJYA WISANGA WIGENGESERA MU MAGAMBO MURI KUGANIRA

Mu rukundo ruhamye, impande zombi ziba zigomba kwisanzura ndetse buri wese agakina uruhande rwe kandi ugasanga ntawe ubihatira undi. Usanga bose bishimye ndetse n'utishimye agafashwa na mugenzi we nawe akishima mu buryo budahatirijwe. Nibyo mugomba kwitonda mu magambo muvuga kugira ngo mutarakazanya ariko niwisanga uri kujya wirinda buri kimwe ugasanga ntumubwira buri kimwe mbese bimwe ukajya ubikwepa, uzamenye ko uwo muntu mutazagerana yo nk’uko byemejwe na Ellen Bolin umwarimu mu mibanire y’abantu (Relationship Coach).

2.      UBUSHUTI BWANYU MWEMBI BUGUTERA UMUNANIRO

Twese turabizi ko kuba mu rukundo bitoroha, yewe ni ikintu gikomeye nabyo turabizi. Ariko niba iyo uri kuvugana cyangwa uri hamwe n’uwo muntu wumva utameze neza ukumva urabangamiwe, menya ko atari uwa nyawe kuri wowe. Ikindi ibaze niba umubonera umwanya cyangwa niba ujya umubwira ngo “Ndaje tuvugane” ukagenda ejo ukazaza wiregura nabyo biraguha ishusho. Umuhanga mu gukundana/Guteretana (Dating Expert) Samantha Daniels yaravuze ngo “Ubushuti bwiza bugusigira imbaraga n’ibyiringiro, ntabwo bugusigira umunaniro n’umunabi”.

3.      NTABWO WUMVA UTEKANYE KUBERA UWO MUKUNDANA

Kuba umeze nk’umuntu udatekanye imbere y’uwo ukundana nawe ni nk’ikarita itukura mu mukino w’urukundo. Abantu bakundana bashaka uburyo barema umubano mwiza hagati yabo bikagaragarira imbere cyangwa inyuma. Ariko niba umwe muri mwe yumva asa n'utewe ubwoba n’umubano mufitanye byaba byiza mutekereje niba koko muri mu nzira imwe.

4.      UBA WITEKEREREZA ABANDI

Niba ujya wisanga uri kwibaza uti “Ese uwakundana n'undi ra ?” Ibi nabyo bizakwereka niba uwo mubano wanyu uhamye cyangwa niba wakuramo akawe karenge mugani w’Abanyarwanda. Ariko na none umenye ko kuba ufite umuntu mukundana akaba adashamaje bitavuze ko ugomba kujya gushaka abashamaje aho naho waba wibeshye cyane kuko nunababona uzarangiza ubuzima bwawe ubabaye.

Niba rero hari uko wisanze byaba byiza wowe n’uwo watangiye gukeka ko mutazakomezanya muganiriye mukibaza ibi bibazo: - Ese tumarana igihe nka mbere ? – Ese tujya tugira agahe ko kwishimisha ? Hanyuma musubire mu mubano wanyu munoze ibitagendaga neza.

Source: psych2Go.net






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND