RFL
Kigali

Ni nde uri inyuma y’igitero cyagabwe kuri Twitter ya Joe Biden, Kanye West, Bill Gates, Jeff Bezos na Obama?

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:18/07/2020 9:46
1


Twitter yinjiriwe n’abahanga kuri mudasobwa (hackers) ubu hari kwibazwa byinshi kuri iki gitero. Abatewe bose ni ibikomerezwa barimo ;Joseph R. Biden Jr., Barack Obama, Kanye West, Bill Gates na Elon Musk… Ese uyu waba ari umugambi wa nde, yaba agamije iki se? Abandi bati hari gukorwa igeragezwa ry'uko America yazinjirirwa mu matora.



Nk'uko inkuru nyinshi ziri kubitangaza hari kuvugwa igitero cyakozwe mu ibanga kandi gikorwa n’abahanga aho binjiriye urubuga rwa Twitter bakabasha kwigarurira inkuta za bamwe mu bakomeye ku Isi cyane cyane bamwe mu baherwe ba Amerika ndetse n’ibyamamare. Mu byamamare byibasiwe twavugamo nka Kim Kardashian, Wiz Khalifa, Floyd Mayweathe, Kanye West, urukuta rw’ikigo cya Apple, Mike Bloomberg, Warren Buffett, n'abandi. 

Umubare w'abantu bari bibwe konte nturatangazwa neza gusa nk'uko tubicyesha BBC konte zigera ku 130 zose zarinjiriwe naho ubutumwa bwatambukijwe kuri izi konte bwageze ku bantu bagera kuri miliyoni 350.

Ese izi konte zari zanyazwe zakoreshwaga iki?

Izi konte zose zakoreshwaga mu gatumbutsa ubutumwa bujyanye n'icuruzwa ry'amafaranga kuri murandasi (Internet) buzwi nka Bitcoin. Ku kunta z'ibi byamamare ndetse n’abaherwe hanyuzwagaho ubutumwa bugira buti “Ndi kongera kugira icyo ntanga kuri rubanda. Bitcoin zose zoherejwe kuri uyu mwirondoro ziragaruka zikubye kabiri! Nuramuka wohereje $1000, ndahita nguha $2000 ibi bikorwe mu minota 30, muryoherwe”. Gusa hari n'ubundi bwasabaga agera $5000 ariko ubu bwo haruguru ni bwo bwakoreshejwe henshi cyane.  

Iki gitero ntabwo cyamaze umwanya munini kuko byahise bigaragara ndetse biravugwa ko aba batekamutwe bashoboraga kuriganya amadolari y'Amerika agera hafi ku 110,000 (agera kuri miliyoni 110 mu mafaranga y'u Rwanda). Kuri uyu 17 Nyakanga 2020, Twitter yatangaje ko konti 130 zose hamwe z'ibyamamare ari zo zibasiwe mu gitero cyo ku wa Gatatu.

Ikindi Twitter ivuga ko "agace gato" gusa k'izo konti 130 ari ko kigaruriwe n'abari bateye. Magingo aya, ikigo cya FBI gifite mu nshingano ubutasi bw'imbere muri Amerika kiri gukora iperereza ku mvo n'imvano y'iki gitero.

Iki gitero cyari gifite ubukana bwinshi, gusa abahanga bavuga ko aba bateye nta mugambi mubisha bari bafite (‘Grey Hat’ Hackers). 

Iki gitero cyagabwe kuri twitter cyari igitero cya mbere gikoze ku bantu benshi kandi b'ibikomerezwa. Ku ruhande rw’abasesenguzi bavuga ko aba bateye 'hackers' bashoboraga gukora ibintu byinshi kandi bibi birenze ibyo bakoze.

Twitter ifite umubare munini w'abayikoresha mu bihugu bitandukanye twavuga nka; Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Ubuyapani, Uburusiya n'Ubwongereza.

Bimwe mu bibazo bisa n’ibiri gucicikana hirya no hino!

Nyuma y'uko iki gitero kibaye benshi mu basenguzi ndetse n’abandi bakurikirana ibiri kuba hirya no hino ku Isi by’umwihariko muri Amerika hari ibibazo bari kwibaza bifite aho bihurira na politike ndetse bisa n'aho bifite inshingiro. Mu bari kwibaza ibi bibazo bari gushingira ku matora y’umukuru w’igihugu cy’igihanganye ku Isi, Leta z’ubumwe za America.

Mu minsi ishize ni bwo hagiye haba imvururu nyinshi zinyuze cyangwa zatangirijwe ku rubuga rwa Twitter rukunze gukoreshwa cyane n’abayobozi b’Isi muri rusange.

Nyuma y'uko iki gitero kigabwe kuri bamwe mu bahatanye na Bwana Donald Trump benshi bibajije impamvu we kitamugezeho barashoboberwa.

Nyuma y’ibi by'uko Amerika ifite amatora mu kwezi kwa cumi na kumwe, hari ibibazo bisa n'aho bifite ishingiro bikwiye kwibazwa ku kuba Twitter ishobora kwiringirwa muri iki gihe kiganisha ku matora.

Ese kuki Konte ya Donald Trump itibwe, ni umutekano uhambaye afite cyangwa ni uko bamwirengagije?

Nyuma yaho umwe mu bahatanye na bwana Trump “Joe Biden” ukomoka mu ishyaka ry'abademokarate yari amaze kwigarurirwa bagakoresha konte ye mu gukwirakiwza ubutumwa bugamije kuringanya amafaranga benshi bibajije impamvu mugenzi we bitamubayeho gusa ku rundi ruhande bwana Kanye West n’umugore we Kim Kardashian bo bari mu bibasiwe.

Dr Heather Williams wigisha muri Kaminuza ya King's College London yo mu Bwongereza, yagize ati: "Twamaze kumenya ko Uburusiya buri guteganya kwivanga mu matora yo mu 2020 [yo muri Amerika] nk'uko babigenje mu yo mu 2016. Kuyobya abantu ku mbuga nkoranyambaga ni bumwe mu buryo bakunze gukoresha".

"Rero iki gitero cyo kuri mudasobwa kirerekana neza ukuntu imbuga nkoranyambaga zifite intege nke n'ukuntu Abanyamerika bafite intege nke ku bijyanye n'amakuru ayobya".

"Iyo kiba ari ikintu gikomeye kurushaho kigambiriwe, nk'umwanya wa Perezida, ibi rwose byari kugira ingaruka mbi cyane kandi bikabangamira imigenzereze yacu ya Demokara”

Ese ubuyobozi bwa Twitter buratangaza iki kuri iki gitero? Cyaba cyatewe hifashijwe iki?

Magingo aya, iperereza ryimbitse riri gukorwa n’inzego zibishinzwe gusa biravugwa ko kugira ngo aba ba 'hackers' babashe kwinjirira ikigo cya Twitter babanje kwinjirira bamwe mu bakozi bakuru ba Twitter bakabona uburenganzira nk'ubwabo, bikabafasha kurenga ku bisaba ko bagaragaza ijambo ry'ibanga (password/mot de passe) rya buri konti bashakaga.

Ikigo cya Twitter ubwacyo cyemeye ko ari iyi nzira byakozwemo binyuze mu butumwa cyatangaje bwagiraga buti: "Twatahuye icyo twemeza ko ari igitero cy'urusobe kandi kirimo ubuhanga kigamije uburiganya cyakozwe n'abantu bashoboye kwibasira bamwe mu bakozi bacu bafite uruhushya rwo kugera ku makuru n'ibikoresho byo mu mikorere y'imbere [muri Twitter]".

Twitter igiye kotswa igitutu cyinshi ngo isobanure neza icyo yashakaga kuvuga muri ubwo butumwa. William Dixon, ukuriye umutekano wo kuri mudasobwa mu kigo World Economic Forum, yagize ati: "Isura nziza [muri rubanda] ya Twitter ni yo iki gitero cyashegeshe".

"Uku ni uguhungabana gukomeye k'umutekano wa Twitter". "Kwa mbere kubi cyane mu mateka yayo. Hacyenewe ubudahangarwa muri uru rwego rwose ngo hashobore kurindwa abakoresha imbuga nkoranyambaga ku isi".

Ese izindi mbuga nkoranyambaga zo zaba zifite umutekano uhagije?

Nk'uko umunyamakuru wa BBC yabitangaje, bagerageje kuvugana n'imbuga nkoranyambaga nka Facebook, Snapchat, Instagram na YouTube ku ngamba z'umutekano zifite zo kurinda abazikoresha gusa byaje kurangira muri Izi mbuga nkoranyambaga nta na rumwe rugize icyo rusubiza.

Ariko Alex Stamos wahoze ari umuyobozi mukuru ushinzwe umutekano muri Facebook, yabwiye BBC ko kompanyi zikorana n'abakiriya zikeneye uburyo bwo kubafasha gusubirana konti zabo zinjiriwe cyangwa zafunzwe.

Yagize ati: "Impinduka ishobora gukorwa hano ni uko Twitter yashobora kugabanya cyane ubu bushobozi kuri konti ziri mu manegeka [zugarijwe] bukagera ku mubare muto cyane w'abayikoresha cyangwa igashyiraho uburyo busaba umuntu umwe gutangiza igikorwa naho undi akaba ari we wemeza iyo mpinduka".

"Ibi, ni ko bigaragara, ni byo bamaze gukorera konti ya Perezida Donald Trump, nyuma y'ikibazo yagize mu 2017". "Bazakenera kwagura cyane ubu bwirinzi".

Ibitero byifashishije ikoranabuhanga ntabwo ari ibya none kuko bimaze iminsi bijujura kuko na bwana Jack Dorsey nyiri Twitter akunze kwibasirwa cyane aho biba konte ye bakayikoresha ibyo bashatse. Ikindi ni uko ibi bigo bisaba abantu bakoresha imbuga zabyo kujya bitondera imibare y’ibanga yabo.

Src: bbc,theguardian.com, nytimes.co






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nhmozifoco4 months ago
    Muchas gracias. ?Como puedo iniciar sesion?





Inyarwanda BACKGROUND