RFL
Kigali

Ibyo wamenya kuri "4G PocketWiFi” ya Airtel izanye igisubizo kuri Internet

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/07/2020 15:12
0


Sosiyete y’itumanaho ya Airtel Rwanda yatangije serivisi ya interineti y’udushya kurusha izindi yitwa “4G PocketWifi”. Ubu abakoresha interineti mu Rwanda bashobora kugena ubwabo imikoreshereze ya ‘Pocket Wifi’ bakanabasha kuyisangiza abagera ku 10.



Ushobora gukoresha 4G kuri telefone yawe ya 3G igihe cyose n'aho uri hose. Ni agakoresho keza [Device] ku bakeneye interineti ya Wifi igendanwa wakoresha aho waba uri hose.

Ufite “4G PocketWifi” ya Airtel uba wizeye gukoresha interineti ya 4G yewe no kuri telefone za 3G. Iyi Pocket WiFi iraboneka ku mashami yose ya Airtel no ku bacuruzi ba Airtel kuri 35,000 Frw bituma ariyo ihendutse kurusha izindi.

Abakoresha iyi interineti bazishyura amafaranga make banakoreshe interineti yihuta kandi yizewe. Ufite Pocket Wifi ntuzaba ukeneye kugura ipaki za interineti kuri buri gikoresho utunze nka Tablets, Mobile, Modem, Laptop, TV n’ibindi.

Iyo ukiyigura uba ufite ipaki za interineti ya WiFi zihendutse kandi ziboneka mu bice bibiri bikurikira; ku mafaranga ibihumbi 10 Frw uhabwa 30 GB, ku mafaranga ibihumbi 21 Frw uhabwa 65GB.

Umuyobozi Mukuru wa Airtel Amit Chawla, yavuze ko Airtel yihaye gahunda yo gufasha Abanyarwanda kunogerwa na Internet uko Isi igenda itera imbere.

Ati “Isi turimo irahinduka, ni nako bimeze ku bijyanye na interineti. Nka Airtel icyo tugamije ni ukugira uruhare ku buzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda kuko twizera ko u Rwanda rukwiye ibyiza.”  

Akomeza ati “Iyi Pocket Wifi izanye impinduka zikomeye ikaba ari impano ya Airtel, ikomeje kuza ku isonga mu kuzana impinduka mu mikoreshereze ya interineti mu Rwanda.”

Incamake ku miterere ya Pocket Wifi

4G inyaruka: Urushywa no gucomeka gusa igahita ikora.

Uyifite uba ufite WiFi hotspot aho uri hose.

Ushobora gusangiza abantu benshi mu gihe kimwe (Abantu bagera ku 10).

Ifite bateri ibika umuriro igihe kinini ituma wabasha kuyikoresha udacometse ku muriro.

Uyikoresha mu buryo bwa ‘Streaming’ wakoresha kuri telefone, laptop, desktop no kuri SmartTv

Ikoreshwa kuri windows, Mac na Android

Uyigurana na simukadi ya 4G y’ubuntu

Ushobora gukoresha ubwawe 4G Pocket WiFi unyuze kuri www.airtel.co.rw/broadband/. Ibi bigufasha kuba wakwandikisha nimero y'indi ukoresha, kureba ipaki usigaranye no kugura indi paki.

Airtel yashyize ku isoko "4GPocketWiFi" ushobora gusangiza abantu barenga icumi


Aka gakoresho karagura ibihumbi 35 Frw kandi gafite ubushobozi bwo gukora igihe kinini kadacometse ku muriro

Ushobora gukoresha iyi interineti ku bikoresho byose: Windows, Mac, Android n'ibindi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND