RFL
Kigali

King James, The Ben&Bushali na Patient&Gentil basohoreye rimwe indirimbo nshya-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/07/2020 11:12
0


Mu gihe kitageze ku munsi umwe abahanzi bakomeye mu Rwanda basohoye amashusho y’indirimbo zabo nshya; ebyiri zivuga ku rukundo n’imwe ivuga ku kamaro k’isengesho mu buzima bwa muntu.



Mu ijoro ry’uyu wa Gatatu, King James, Zizou Alpanico yifashishije The Ben na Bushali, Bigizi Gentil na Patient Bizimana basangije abafana babo n’abakunzi b’umuziki muri rusange indirimbo nshya.  Ni indirimbo zimaze kurebwa n'umubare utari muto biherekejwe n'ibitekerezo bitandukanye byatanzweho.

1.KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "NYAMARA" YA KING JAMES


King James yasohoye ‘Video Lyric’ y’indirimbo nshya yise “Nyamara” ifite iminota 04 n’amasegonda 45’. Mu gihe cy’amasaha 14, abantu barenga 100 bamaze gutanga ibitekerezo bagaragaza ko uyu muhanzi atajya abatenguha, hari n’abamwemereye inkwano nakora ubukwe.

‘Nyamara’ ivuga ku nkuru y’abantu babiri bakundanye kugeza ubwo bemeranyije kubana nk’umugabo n’umugore, Imana ikabaha n’urubyaro.

Umwe muri bo [Umugabo/Umugore], aba avuga ko agikundana na mugenzi we byari ibyishimo n’umunezero gusa gusa ariko ko bakimara kubana, ibintu byahinduye isura ahorana umubabaro.

Avuga ko ubu babanye kubera abana, ndetse ko batabaye bahari umwe yakabaye yaraciye inzira ze. Yibutsa ko bagikundana, umusore/umukobwa yamubwira ko atazamureka ndetse ko urukundo rwabo ruzakura ariko ko ubu rushonga.

Iyi ndirimbo “Nyamara” ya King James yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Producer MadeBeat n’aho ‘Lyric Video’ yakozwe na Ibalab. Iyi kandi ni imwe mu ndirimbo zigize Album ya King James yise “Meze neza”.

2.KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "NGUFITE KU MUTIMA" YA THE BEN NA BUSHALI


Producer Zizou Al Pacino yasohoye amashusho y’indirimbo “Ngufite ku mutima” yahurijemo umuhanzi The Ben ndetse n’umuraperi Bushali uherutse kumurika Album yise “Ibihe”.

Iyi ndirimbo “Ngufite ku mutima” iri kuri mixtape yitwa “5/5 Experience” Zizou Al Pacino amaze igihe atunganyirzwa muri Monster Record Ltd.

Umuraperi Bushali aririmba ashimagiza umukunzi we akamubwira ko azashima nyirabukwe wamubyariye umuziranenge. Amubwira ko ari we mukobwa wanyuze umutima we kandi ko yiteguye kumuramira.

Yunganirwa n’umuhanzi Mugisha Benjamin [The Ben] umubwira umukunzi we ko amufite ku mutima, agasaba abo yita 'abababilino' kureka gukomeza gukurikira umukunzi we.

Abwira uyu mukobwa ko ari nk’impano ahora apfundura buri munsi, kandi ko yishimira kumugira. Iyi ndirimbo “Ngufite ku mutima” yakozwe na Knox Beat mu buryo bw’amajwi (Audio) n’aho amashusho (Video) yatunganyijwe na Ibalab Films.

3.KANDA HANO UREBE INDIRIMBO "GUSENGA" BIGIZI GENTIL YAKORANYE NA PATIENT BIZIMANA


Abahanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Bigizi Gentil na Patient Bizimana bahuje imbaraga bakorana indirimbo bise 'Gusenga' yanamaze kujya hanze iri kumwe n'amashusho.

Iyi ndirimbo ifite iminota 03 n’amasegonda 20 yanditswe na Bigizi Gentil ikorwa na Knoxbeat. Ibitekerezo bya benshi bigaragaza ko baheshejwe umugisha n’aba bakozi b’Imana.

‘Gusenga’ ivuga ku kamaro k’isengesho; imisozi irariduka, iminyururu iracika dayimoni agahunda, amarembo yari yarafunze agafunguka. Aba bahanzi bombi bavuga ko gusenga bizana ubuntu, abantu n’ibintu bikaguhindura umuntu.

Patient Bizima avuga ko “uzatinda apfukamye ari nawe uzatinda ahagaze”.  Bigizi Gentil azwi cyane mu ndirimbo nka “Tujyane”, “Umugoroba”, “Impundu” n’izindi.

Patient Bizimana wakoranye indirimbo na Bigizi Gentil aherutse gusohora amashusho y’indirimbo “Ikimenyetso” yari imaze imyaka ibiri.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND