RFL
Kigali

Deborah Uwitonze waririmbye muri Singiza Music aciye agahigo mu muziki wa Gospel

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/07/2020 13:40
0


Deborah Uwitonze waririmbye muri Singiza Music ya UR-Huye yatangiye kuririmba ku giti cye aho kuri ubu indirimbo ye ya mbere yise 'Ni Yesu' iri hanze. Iyi ndirimbo iryoheye amatwi iri mu njyana ya Reggae, ikaba yaratunganyije na Produced Bruce Higiro, mu gihe 'Video lyrics' yatunganyijwe na Henry Joel.



Uyu mukobwa w'impano itangaje waririmbye mu itsinda Singiza Music ry'abaririmbyi b'abahanga ryo muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye, aciye agahigo mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda ko kuba umuhanzikazi utangiranye umwihariko wo kuririmbira Imana mu njyana ya Reggae kandi wishimiwe na benshi. Ni we wa mbere ubikoze mu Rwanda.


Deborah Uwitonze yakiranywe impundu mu muziki wa Gospel

Hejuru y'ibyo hariyongeraho impano idasanzwe afite yo kuririmba bigasemburwa n'ijwi ryiza afite nk'uko byemezwa na bamwe mu bahanzi b'amazina akomeye mu muziki wa Gospel banakunze kumwiyambaza mu bitaramo byabo. Si abo gusa ahubwo benshi mu bumvise iyi ndirimbo ye banyarukiye kuri Youtube bamugaragariza ko bakozweho cyane n'imiririmbire ye.

Mu bitekerezo birenga 150 bimaze gutangwa ku ndirimbo ye 'Ni Yesu', benshi bahurije ku buryohe bwayo, amagambo yayo meza, abandi bahamya ko uyu muhanzikazi afite ijwi ryiza cyane. Aime Uwimana yanditse ko iyi ndirimbo 'Ni Yesu' ari nziza cyane anasabira Deborah umugisha ku Mana. Nicole Bachunguye yagize ati "Wawooh nice song, amavuta akomeze agutembeho".

Ngalula Cynthia yagize ati "Amen! Indirimbo nziza cyane, ijwi ryiza n'amagambo meza cyane. Imana iguhe umugisha muvandimwe Deborah, komeza akazi keza ku bw'icyubahiro cy'Imana". Precious Nina Mugwiza yagize ati "Ndishimye ku bwawe Deborah wanjye. Ntegerezanyije amatsiko kumva izindi ndirimbo zawe nshuti yanjye". Mukundwa Kalinda yavuze ko iki ari igihe cya Deborah.


Deborah yabwiwe ko iki ari igihe cyo gutambira Imana

Deborah Uwitone atuye mu mujyi wa Kigali mu karere ka Kicukiro akaba asengera mu Itorero East Wind Kicukiro. Avuka mu muryango w'abana bane, we akaba ari uwa gatatu. Yatangiye kuririmba kera akiri umwana muto abitangirira mu ishuri ryo ku Cyumweru (Sunday school). Umuhanzi afatiraho icyitegererezo ni Aime Uwimana bakunze kwita 'Bishop'.

Yavuze ko iyi ndirimbo ye ya mbere yamaze gushyira hanze irimo ubutumwa bwo kwamamaza Yesu no kumenyekanisha imirimo ye. Ati "Irimo ubutumwa bwo kuvuga Yesu no kumenyekanisha imirimo ye. Ni uko Yesu akwiriye kuvugwa no gukundwa". Yavuze ko nyuma y'iyi ndirimbo hari izindi zinyuranye azashyira hanze, ati "Icyo navuga bitegura ni uko ndi gukora Album iracyari muri studio".

Deborah Uwitonze yabwiye InyaRwanda.com ko abahanzi nyarwanda ba Gospel akunda cyane ari benshi, gusa ku isonga hakaba hari Aime Uwimana, hagakurikiraho Gaby Kamanzi ndetse na Olivier Kavutse. Abajijwe indirimbo ziri kumufasha cyane muri iyi minsi, yahereye kuri 'Hindura' ya Columbus, akurikizaho 'Muremyi w'isi' ya Fabrice & Maya bo muri Heavenly Melodies ndetse na 'Promise' ya Maverick City.


Ari gutunganya Album! Deborah yinjiranye imbaraga nyinshi mu muziki

UMVA HANO 'NI YESU' INDIRIMBO YA DEBORAH UWITONZE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND