RFL
Kigali

La Liga: Real Madrid irakoza imitwe y’intoki ku gikombe cya 34

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:14/07/2020 14:37
0


Nyuma yo gutsinda Granada bigoranye ibitego 2-1, Real Madrid irasabwa gutsinda umukino umwe mu mikino ibiri isigaye kugira ngo yegukane igikombe cya shampiyona ya Espagne cya 34 mu mateka, igakomeza guca agahigo muri iyi shampiyona ikundwa na benshi ku Isi.



Ibintu biri gusa nk’ibisobanuka muri shampiyona ya Espagne ‘La Liga’ kuko nyir’igikombe ari kugikozaho imitwe y’intoki mu mikino ibiri isigaye ngo ishyirweho akadomo.

Mu mikino 36 imaze gukinwa muri La Liga ku Isi, Real Madrid iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 83, ikaba ikurikiwe na FC Barcelone n’amanota 79, hakaba harimo ikinyuranyo cy’amanota 4.

Kugira ngo Real Madrid yegukane igikombe cy’uyu mwaka irasabwa gutsinda umukino umwe mu mikino ibiri isigaje, igahita yandika amateka mashya muri Espagne kuko yaba yegukanye igikombe cya 34 cya La Liga mu mateka.

Ibitego bya Real Madrid ku mukino yatsinzemo Granada, byatsinzwe na Mendy ku munota wa 10 ndetse na Benzema ku munota wa 16, mu gihe Machis yatsinze igitego cy’impozamarira cya Granada ku munota wa 50.

Ni umukino Real Madrid yasatiriwemo bikomeye, bayihusha ibitego byinshi ariko umukino urangira yegukanye amanita atatu, binaca amarenga ko igikombe cy’uyu mwaka bagomba kucyegukanira kuri Villarreal bazakira mu mukino utaha.

Imikino Real Madrid isigaje gukina: Villarreal (izakira) na Leganes (izasohoka).

Imikino FC Barcelona isigaje gukina: Osasuna (izakira) na Deportivo Alaves (izasohoka).

Mu minsi ishize umutoza wa Real Madrid, Zinedine Zidane, ubwo ikipe ye yari imaze gutsinda Atlhetic Bilbao yasabye ko abakinnyi be bahabwa icyubahiro aho gukomeza kuvuga ko batsinda bafashijwe n’abasifuzi, dore ko hari hashize imikino nk’itatu bivugwa ko VAR ibogamira kuri Real Madrid.

Benzema ni umwe mu bafashije Real kwikura imbere ya Granada

Real Madrid irakoza imitwe y'intoki ku gikombe cya 34 cya La Liga





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND