RFL
Kigali

Umurambo w’umukinnyi wa filime Naya Rivera bawusanze ku kiyaga nyuma yo kurokora umwana we

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/07/2020 8:57
0


Polisi ya Ventura yatangaje ko umurambo wa Naya Rivera wahoze akundana n’umuraperi Big Sean bawusanze ku kiyaga cya Piru mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 13 Nyakanga 2020.



Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuri uyu wa Mbere, Polisi ya Ventura yavuze ko umukinnyi wa filime Naya Rivera yakoresheje ingufu ze zoze ngo arokore umwana we w’imyaka 4.

Bati “Yakoresheje ingufu zose arokora umwana we ariko we biranga.”

Hari hashize icyumweru Naya Marie Rivera uzwi muri filime ‘Glee’ abuze. Ku wa Gatatu, Polisi ya Calif yatangaje ko yamenye ko Naya Rivera yabuze nyuma y’uko basanze umwana we w’imyaka ine ari wenyine mu bwato ku kiyaga cya Piru.

Umunsi ukurikiyeho inzego bireba zatangiye gucyeka ko uyu mukinnyikazi wa filime w’imyaka 33 y’amavuko yapfuye batangira kumushakisha.

Ku cyumweru, izi nzego zavuze ko zigeze kure bashakisha mu kiyaga ya Piru, ndetse ko umwana we yagize uruhare rukomeye mu gushakisha umubyeyi we.

Rivera n’umuhungu we [Josey Hollis Dorsey] bari bakodesheje ubwato bajya kogera ku kiyaga cya Piru, ku wa Gatatu. Umwana we yabwiye abatabazi, ko we na nyina binjiye mu mazi ariko nyina ntiyagaruka mu bwato.

Yabwiye abashinzwe iperereza ko yararanganyije amaso mu kiyaga ariko ntabone nyina ndetse no ku nkombe z’amazi.

Josey Hollis Dorsey [Umwana wa Rivera] yasanzwe mu bwato yambaye umwambaro urinda abantu kurohoma mu mazi, iruhande rwe hari undi mwambaro umwe urinda abantu kurohama mu mazi.

Umurambo wa Rivera wasanzwe mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bw’ikiyaga cya Piru, aho amazi ari hagati ya metero 30 na 60 z’ubujyakuzimu.

Umurambo we wabonetse nyuma y’iminsi itandatu, ndetse umwana we yemeje ko ari nyina.

Naya Marie Rivera yari umukinnyikazi wa filime w’umunyameirka, umunyamideli akaba n’umuhanzikazi.

Yatangiye urugendo rwo gukina filime no kumurika imideli akiri muto, ndetse yagaragaye mu biganiro byo kuri Televiziyo bikomeye na filime zamwubakiye izina yaherekeje kwandika ibitabo bitandukanye.

Naya yabonye izuba ku wa 12 Mutarama 1987. Yakundanye n’umuraperi Big Sean baza gutandukana amusimbuza umukinnyi wa filime Ryan Dorsey nawe batandukanye mu 2018.

Umurambo wa Naya Rivera bawusanze ku kiyaga cya Piru nk'uko byatangajwe na Polisi ya Ventura

Naya Marie yakundanye n'umuraperi Big Sean ariko baza gutandukana

Umukinnyi wa filime Naya yitabye Imana atabara imfura ye basanze mu bwato yari yakodesheje






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND