RFL
Kigali

Ku myaka 12 yatawe muri yombi ashinjwa ivangura yakoreye rutahizamu wa Crystal Palace

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:13/07/2020 16:15
0


Umwana w’umuhungu w’imyaka 12 y’amavuko, ari gukorwaho iperereza na Polisi yo mu Bwongereza, kubera amagambo yuzuyemo ivanguraruhu yoherereje rutahizamu wa Crystal Palace, Wilfried Zaha, bivugwako ayo magambo yayacishije ku mbuga nkoranyambaga akoresha.



Zaha yamenyesheje Polisi ko yohererejwe amagambo atari make yo kumutuka ku ruhu anyujijwe ku mbuga nkoranyambaga mbere y’umukino wabahuje na Aston Villa ejo ku cyumweru, umukino Crystal Palace yatsinzwemo ibitego bibiri ku busa.

Umutoza we Roy Hodgson yavuze ko ibyo bitutsi ari “ubugizi bwa nabi kandi bibabaje cyane”.

Abayobozi ba Premier League, batangaje ko itukwa ku ruhu ry’uyu mukinnyi ukomoka muri Cote d’Ivoire ari ikintu “kidashobora kwihanganirwa na gato”.

Igipolisi cyo mu karere ka West Midlands cyanditse ubutumwa kuri twitter kimenyesha ko uwanditse ubwo butumwa ari mu maboko y’abashinzwe umutekano

 “Twabonye ubutumwa butari buke uyu munsi butumenyesha ko uyu mukinyi yohererejwe amagambo amutuka ku ruhu kandi tumaze kuyasuzuma neza, twahise dufata uwo mwana w’umuhungu w’imyaka 12 yahise yinjizwa mu kasho”.

” Dushimiye abantu bose berekanye iryo bara ryakozwe nuyu mwana. Ivangura ntirishobora kwihanganirwa”.

Aganira na Sky Sports mbere y’uko uwo mwana afatwa, Hodgson yagize ati:

” Ibyo ari byo byose, iyi gahunda ya “Black Lives Matter” irimo irerekana neza icyo ikiremwa muntu aricyo kandi abantu bose barimo barihatira kurandurana n’imizi iyo ngeso”.

“Ni ibintu bibabaje kubona, ku munsi w’umukino nyirizina umukinyi abyukira ku bitutsi bihambaye nkibi byiganjemo ivangura. Ni byiza kubona Zaha yabishyize ahabona kandi sinibaza ko iki ari ikintu cyo kwihererena”.

Abakinnyi, Abatoza ndetse n’Abasifuzi mu bihugu bitandukanye bari kubanza gukora ikimenyetso cyo gupfukama mbere y’umukino, mu rwego rwo kurwanya ivangura rikorerwa abirabura ku Isi, muri gahunda ya “Black Lives Matter” (Ubuzima bw’abirabura ni ingenzi), nyuma y’urupfu rw’umwirabura George Floyd wiciwe muri Amerika yishwe n’umupolisi w’umuzungu.

Zaha yandikiwe amagambo yuzuyemo ivangura mbere y'umukino bakinnye na Aston Villa

Zaha yakorewe ivangura n'umwana w'imyaka 12 y'amavuko





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND