RFL
Kigali

Thailand: Mu mushinga wo kwemera itegeko ry’ababana bahuje ibitsina.

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:13/07/2020 16:15
0


Ku wa kane w’icyumweru gishize nibwo inteko ishingamategeko yo muri Thailand yasohoye inyigo y’itegeko ryemerera abahuje ibitsina gusezerana byemewe n’amategeko.



Iri tegeko rizaba riha uburenganzira busesuye abashaka kubana kandi bahuje igitsina,ndetse bizaba bitumye Thailand iba igihugu cya mbere cyo mu magepfo y’uburasirazuba bwa Asia cyemeye iri tegeko.

Mu gihe inteko ishingamategeko  izaba yemeje ku mugaragaro iri tegeko,bizagira Thailand igihugu cya kabiri muri Asia kizaba cyemeje iri tegeko nyuma ya Taiwan yaryemeje mu mwaka ushize wa 2019.

 

Ibi ntibivuze  ko abahuje igitsina bazaba basezeranye  ahubwo bisobanuye ko umubano wabo bombi bagomba  kuwumenyekanisha mu mategeko.Ibindi bigaragara muri iyi nyigo yasohowe na cabinet yo muri Thailand ni uko abiyemeje kubana bahuje igitsina bemerewe no kuba barera abana,bafite uburenganzira bwo gusaba umunani(heritage) wabo mu gihe batawubonye ndetse no kugira uruhare mu gucunga imari cyangwa se umutungo runaka.

 

Nkuko Ratchada Thanadirek umuvugizi wa guverinoma yabigaragaje ku rukuta rwe rwa Facebook ,avuga ko;byatwaye igihe kinini kugira ngo abaturage bo muri Thailand babashe kumva gahunda yo guteza imbere uburinganire ku bitsina byombi(yaba abagabo ndetse n’abagore).

Akomeza avuga ko, ariyo mpamvu kwemeza iri tegeko  ari intambwe ikomeye ku baturage ba Thailand kubera ko  riha amahirwe cyangwa uburenganzira bungana kuri bose hatirengagijwe n’abifuza kubana bahuje ibitsina.

 

Inyigo y’iri tegeko ivuga ko,kugira ngo abahuje ibitsina bemerwe mu mategeko basabwa kuba bafite byibuze imyaka 17 ndetse umwe muri bo akaba  agomba kuba ari umuturage wa Thailand.Naho mu gihe bari munsi y’imyaka 17 bategetswe gusaba uburenganzira ababyeyi babo cg ababarera.Muri iyi nyigo kandi hagaragaramo n’amategeko agenga gatanya  kuri aba babana bahuje ibitsina.

 

Bamwe mu bashyigikiye kubana kw’abahuje ibitsina nka Tattep Ruangprapaikitseree na Tanwarin Sukkhapisit(utunganya filime) bavuga ko batumva neza impamvu ababana bahuje ibitsina bahabwa izina ryihariye rizwi nka (LGBT),bakomeza kandi bavuga ko badakeneye gufatwa mu buryo budasanzwe ahubwo bakeneye gufatwa mu buryo busanzwe nk’abandi bose.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND