RFL
Kigali

Murumuna wa Serge Aurier, Christopher Aurier na we wakinaga ruhago yarashwe ahasiga ubuzima

Yanditswe na: Christian Mukama
Taliki:13/07/2020 19:27
0


Murumuna wa Serge Aurier witwa Christopher Aurier yarasiwe mu Bufaransa bimuviramo urupfu. Uyu Christophe na we yari umukinnyi wa ruhago wakinaga nk’uwabigize umwuga muri iki gihugu.



Christophe Aurier wari umwenegihugu wa Cote d’Ivoire yasanzwe mu nkengero z’umujyi wa Toulouse yarashwe. Ubwo inzego z’umutekano n’ubuzima zahageraga zitabaye ahagana mu ma saa kumi n’imwe ku isaha ya Kigali kuri uyu wa mbere, basanze Christopher afite ibikomere ahagana mu gifu dore ko ari ho yari yarashwe. 

Nk'uko tubikesha igitangazamakuru Euro 1, yahise ajyanwa kwa muganga nyamara ntibyatumye uyu muvandimwe wa Serge Aurier adatabaruka. Amakuru dukesha ikinyamakuru Le Figaro, Christopher ubu yakinaga mu ikipe yitwa Rodeo Toulouse yari mu cyiciro cya 5 mu mwaka w’imikono ushize. 

Uyu nyakwigendera yagiye akinira andi makipe nkaRacing Club de Lens, Gueugnon, Chantilly na Rebecq yo mu Bubirigi. Atabarutse afite imyaka 26. Umugizi wa nabi wahitanye Christophe ntiyamenyekanye. Ikipe ya Tottenham yatangaje ko ibivugwa mu binyamakuru ari inkuru y’impamo kandi ko bakomeje kwihanganisha umuryango mugari wa Serge Aurier wabuze umuvandimwe.

Christopher Aurier yashizemo umwuka ubwo yari amaze kugezwa ku bitaro, nyuma y’ubutabazi bwihutirwa yari akorewe ariko basanga amerewe nabi cyane dore ko yari yarashwe amasasu menshi mu nda, nkuko Reuters ibitangaza.Uwishe Christopher Aurier, kugeza magingo aya ntaramenyekana mu gihe Polisi y’u Bufaransa igikomeje iperereza.

Christopher Aurier wari ufite ubwenegihugu bwa Cote d’Ivoire, kimwe n’umuvandimwe we nawe umwuga we kwari ugukina umupira w’amaguru aho yanakiniye amakipe atandukanye yo mu Bufaransa. Mu butumwa ikipe ya Tottenham yashyize hanze yifatanyije n’umuryango wa Aurier mu kababaro ko kubura umuvandimwe we.

Ubutumwa buragira buti "Nakababaro kenshi, ikipe irabamenyesha ko umuvandimwe wa Serge Aurier yitabye Imana mu masaha macye atambutse y’iki gitondo"."Twifatanyije na Serge muri ibi bihe bigoye arimo, buri mukinnyi asabwe koherereza ubutumwa bwihanganisha Serge n’umuryango we, kandi intekerezo zacu zirikumwe nabo".

Ni Gute yitabye Imana?

Amakuru y’urupfu rwa Christopher Aurier yatangiye kuvugwa mu masaha y’igitondo, aho saa kumi n’imwe z’igitondo ari bwo byatangajwe ku mateleviziyo ko yashizemo umwuka ageze kwa muganga. Abaturage bo mu mujyi wa Toulouse ni bo batabaje abashinzwe umutekano ubwo mu gitondo cya kare basangaga umuntu uryamye mu muhanda yuzuye amaraso nyuma yo kuraswa mu nda.Nk'uko byatangajwe, Christopher ngo yarashwe amasasu abiri mu nda ubwo yari atashye asubira mu rugo avuye mu kabyiniro.

Christopher Aurier yari muntu ki?

Christopher Aurier w’imyaka 26 y’amavuko yari umukinnyi w’umupira w’amaguru, akaba yarakiniye amakipe atandukanye arimo Rodeon Toulouse ibarizwa mu cyiciro cya gatanu mu Bufaransa, akaba yarayikiniye mu mwaka ushize w’imikino, akaba kandi yaranakiniye Racing Club de Lens, Gueugnon, Chantilly ndetse na club Rebecq yo mu Bubiligi.

Mukuru we Serge Aurier, akaba akina mu bwugarizi ku ruhande rw’iburyo mu ikipe ya Tottenham Hotspurs yo mu Bwongereza ndetse akaba ari na Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoire.

Christopher Aurier yarasiwe mu Bufaransa arapfa

Christopher yakiniye amakipe atandukanye yo mu Bufaransa no mu Bubiligi

Serge Aurier yabuze murumuna we

ABANDITSI: Christian Mukama & Safari Garcon (InyaRwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND