RFL
Kigali

Igira amaraso y’ubururu, imitima itatu,…Ibyo utamenye kuri Octopus

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:13/07/2020 13:49
0


Ijambo Octopus rikomoka ku ijambo ry’Ikigereki Octopus risobanuye kugira ibirenge 8. Octopus ni ibiremwa biba mu mazi byabayeho mu myaka irenga miliyoni 300 ishize. Ibi biremwa bikaba biba mu Nyanja z’umunyu cyangwa andi mazi yose afite uburyohe bw’urwunyunyu.



Dore ibitangaje kuri iki kiremwa

1. Octopus igira imitima itatu: Umutima umwe ukora mu kohereza amaraso mu bindi bice by’umubiri, ibiri isigaye ikayohereza mu magaragamba yayo.

2. Octopus nta magufwa igira mu mubiri wayo: Iyi nyamanswa nta gufwa igira haba mu mubiri imbere cyangwa mu kimeze nk’igikono yikingamo. Igira ibimeze nk’amaboko Umunani ku mubiri wayo n’umutwe uzengurutse, umeze nka mpuru y’itara.

3. Octopus zigira amaraso y’ubururu: Igira umusemburo witwa hemocyanin mu mubiri wayo, ari nawo utuma igira amaraso y’ubururu nayo ubwayo ikagira ibara ryiganje ubururu.

4. Igira imikaka ifite imbaraga ikagira n’amacandwe yuzuye ubumara: Iyi nyamaswa irya izindi nyamaswa ziganjemo izifite igikono gikomeye zifashisha mu kwirinda. Ibanza gukoresha amacandwe yayo yuzuye ubumara mu kuzica intege, ikanakoresha imikaka yayo ikomeye mu kumena ibyo bikono byazo.

5. Zigira pere umunani z’amaguru: Aya maguru aba asa neza neza n’akikije umutwe wayo. Amaguru aba ariho ibimeze nk’amajanja ikabikoresha mu gufata ikintu runaka by’umwihariko icyo kurya.

6. Zihiga cyane cyane mu ijoro: Izi nyamanswa zibarizwa mu ndyanyama zikunda guhiga nijoro zigakunda guhiga kugeza bukeye. Zirya izindi nyamaswa zirimo amafi yo mu bwoko bwa Shark, amafi mato n’izindi nyamaswa.

7. Iyo imaze gutera akabariro ihita ipfa: Mu rwego rwo kororoka, ingabo ishyira ukuboko kwabugenewe mu ngore, ikayishyiramo intanga. Iyo ibyo birangiye ihita yoga ijya kure yayo yarangiza ikazhita ipfa mu gihe cya vuba. Ingore itera amagi ari hagati y’Ibihumbi 200 na 400 ikayarinda kugeza iyaturaze. Nyuma y’igihe gito ingore nayo ituraze ayo magi, ihita ipfa.

8. Zihinduranya amabara: Iyi nyamaswa igira undi mwihariko wo guhinduranya amabara ngo ibashe kwisanisha n’ibiyikikije. Hari n’izigira ubushobozi bwo kwihinduranya imiterere y’inyuma ku mubiri. Ibi byo ibikora igamije kujijisha indi yayigirira nabi cyangwa gutega agatego iyo iri guhiga.

9. Ishobora kugutera ibizi bivuye mu mubiri wayo: Iyi nyamaswa igihe iri guhangana, ifite ubushobozi bwo kukumishaho ibizi by’umukara bimeze nk'irangi bivuye mu mubiri wayo nk’uburyo bwo kwirinda no kurwana n’ikiri kuyihangara. Ibi ibikora isibanganya isura yo mu maso kugira ngo iyo biri guhangana inanirwe kuyibona kugeza ibashije kuyicika igahunga.

10. Yemera gutanga amaboko yayo ngo ihunge: Iyi nyamanswa mu gihe iri guhunga ikabona irasatiriwe, yikuraho amaboko amwe ikayata aho akajijisha iri kuyihiga kugeza iburiwe irengero. Ubusanzwe iba mu muryango w’ibikururanda ku buryo amaboko itakaje atayibuza gukomeza urugendo. Iyo hashize iminsi aya maboko yongera kumera bushya.


Andi mafoto ya Octopus







Pet-animals






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND