Airtel Rwanda
Kigali

Abiyomoye kuri March Generation ya Rayon Sports bashinze Fan Club nshya banashyiraho ubuyobozi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:13/07/2020 11:34
0

Bamwe mu bari bagize March Generation Fan club, imwe mu matsinda y’abafana ba Raon Sports yari intangarugero, bamaze gushinga Fan club nshya yitwa Dream Unity Fan club, ndetse banashyiraho ubuyobozi bwayo.



Kuri iki Cyumweru tariki 12 Nyakanga 2020, nibwo hatangajwe ubuyobozi bwa Fan Club nshya yitwa dream Unity, yiganjemo abari abanyamuryango ba March Generation.

Nyuma yo kugaragaza impamvu y’ishingwa ndetse n’intego za Dream Unity Fan club, abanyamuryango babaye batoye ubuyobozi bw’agateganyo, izasimburwa bibanje kuganirwaho hagatorwa komite izahabwa Mandat nayo yumvukanweho.

Dr. Karera Claudine niwe wagizwe umuyobozi mukuru wa Dream Unity, akaba yungirijwe na Nziza yvan Kayumba, Uwimana Jeanine yagizwe umunyamabanga mukuru, mu gihe Nshimyumukiza Sam yagizwe umubitsi.

Komite ya Dream Unity

1. President: Dr. KARERA Claudine

2. Vice President: NZIZA Yvan Kayumba

3. SG: UWIMANA Jeannine

4. Umubitsi: NSHIMYUMUKIZA Sam

Abajyanama (Agateganyo)

1. Padiri NDAGIJIMANA Alphonse,

2. Padiri HABIMANA Jean Damascene

3. NDUWAWE Patience

Abayobozi ba Unity

1. MUPENZI MUDATINYA Eugene

2. SERINDWI Laurent (Lolo)

Commisions

1.Annimation:NSHIMYUMUREMYI Frank
2. Social: NGIRUWONSANGA Daniel

Dream Unity Fan club, ni itsinda rishingiye ku masibo (Units) abiri yahoze muri rimwe mu matsinda y’abafana akomeye mu Rwanda no muri Rayon Sports by’umwihariko, ayo masibo akaba atarishimiye uburyo March Generation fan club bahozemo iyobowe niko guhitamo gufatanya n’abandi banyamuryango babona ibintu kimwe bashinga Dream unity fan club bagira bati:

1.Twanze kuba uburo bwinshi butagira umumaro, twerekeje imbaraga n’ibitekerezo byacu mu bikorwa biteza imbere Rayon Sports.

2. Twanze ihangana iryo ariryo ryose n’uwariwe wese, n’icyo aricyo cyose, kuko bipfusha ubusa umwanya n’imbaraga zacu mu kubaka Gikundiro yacu.

3.Twiyemeje gukurikira umurongo umwe w’ibitekerezo binyuranye bifite intumbero imwe iganisha ku terambere rya Rayon Sports.

Imiromgo ya Dream Unity Fan club

1. Buri munyamuryango asabwa kubahiriza Amahame Shingiro ya DREAM UNITY FAN CLUB.

2.Buri munyamuryango wa Dream Unity Fan Club ni inkingi ya mwamba, ijambo rya buri wese rigira agaciro.

2.Umuyobozi ni umukozi w’abo ayobora.

3. Kumva ibintu mu buryo butandukanye n’uko umuyobozi abyumva si icyaha.

4. Ihame ry’impaka zubaka zitari iza ngo turwane ku ngingo zifite uburemere bihabwa umwanya.

5. Aho gushyira imbere gutandukanya abantu, kunga abatumva ibintu kimwe ni intego yacu.

6. Dream Unity ni Fan Club idashingiye ku gushyigikira umuntu uwo ariwe wese, ahubwo ikiri imbere y’ibindi byose ni Rayon Sports.

Dream Unity Fan Club yashinzwe tariki 10 Nyakanga 2020, ndetse kuri ubu yanamaze kwakirwa muri Fan Club za Rayon Sports.

Dr.Karera Claudine yagizwe umuyobozi mukuru wa Dream Unity Fan club

Nziza yvan yagizwe visi perezida wa Dream Unity

Uwimana Jeanine yagizwe umunyamabanga mukuru wa Dream Unity

Nshimyumukiza Sam yagizwe umubitsi wa Dream Unity Fan club






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND