RFL
Kigali

Mexico yarenze Ubutaliyani ku kuba igihugu cya kane gifite umubare munini w’abishwe na coronavirus, hamaze gupfa abagera ku 35000

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:13/07/2020 11:34
0


Kuri iki cyumweru, impfu z’abanduye icyorezo cya coronavirus zarazamutse zigera ku 35.000, aho bitma iki gihugu kirenga Ubutaliyani ku kuba ighugu cya kane gifit umubare munini w’abishwe na coronavirus



Mu masaha 24,Mexico yanditse ko hapfuye abantu 276 n’abandi bantu 4.482 banduye, ibi rero byatumye iki gihugu kirenga ubutaliyani kijya ku mwanya wa kane bitewe n’uko ubu gifite abantu 35.006 bishwe na coronavirus mu gihe ubutaliyani bwari bufite abantu34,954

Kuri ubu Mexico ikurikirana na Amerika, Burezili n'Ubwongereza mu gupfusha abantu benshi

Uwahoze ari Minisitiri w’ubuzima, Salomon Chertorivski, wari ufite uyu mwanya kuva mu mwaka wa 2011 kugeza 2012, yavuze ko ku wa kane guverinoma yongeye gufungura ibikorwa by’ubukungu  birengagiza ibipimo byo gufunga  byashyizweho ku isi hose. Yongeyeho ko Mexico ishobora gukenera gusubira muri gahunda ya guma mu rugo

Ati "Hariho ibintu bitatu by'ingenzi bikwiriye gukorwa : kugabanuka kw’imibare ya’abanduye mu minsi 14, kugabanuka k’umubare w’abapfa, ndetse no kugabanya umubare w'abantu bari mu bitaro." Muri ibi byose uko ari bitatu nta na kimwe cyagenzweho

Src: france 24

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND