RFL
Kigali

Miss Shanitah yatangije ubukangurambaga bugamije kurwanya inda ziterwa abangavu no gusubiza mu ishuri abacikirije

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/07/2020 8:42
0


Umunyana Shanitah wambitswe ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019, yatangije ubukangurambaga bugamije kurwanya inda ziterwa abangavu no gusubiza mu ishuri abacikirije.



Ubu bukangurambaga “Stand for Vulnerable teenage mothers” bwatangijwe kuri iki Cyumweru tariki 12 Nyakanga 2020, binyuze ku rubuga rwa GoFundMe, aho hashakishwa amapawundi ibihumbi 10 [Ni hafi Miliyoni 10 Frw].

Abari mu Rwanda bashaka gutera inkunga ubu bukangurambaga bwa Miss Umunyana Shanitah bashyiriweho uburyo bwa Mobile Money, aho ukanda *182*8*1*333101*Amount#

Ubu bukangurambaga Miss Shanitah yatangije buri mu bikorwa yiyemeje gukora, aho muri iki gihe Isi ihanganye na Covid-19 yatekereje kuba hafi abana b’abakobwa batewe inda batereranwe.

Azakora ibikorwa byo gushakira ishuri abana b’abakobwa baritaye, kubashakira amafaranga y’ishuri aho bashobora guhitamo kwiga amasomo y’imyuga cyangwa bagafashwa gutangira ubuzima busanzwe.

Abana b’abakobwa baterwa inda bakiri bato bibaviramo kuva mu ishuri, gutotezwa n’ababyeyi be, ubukene ndetse hari n’aho birukanwa mu miryango bigatuma ubuzima bwabo buba bubi.

Imibare ya Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango igaragaza ko abana 70.614 batewe inda mu 2016 kugeza mu 2018.

Iyi mibare igaragaza ko Intara y’Uburasirazuba iri imbere mu mibare aho ifite abana batewe inda 31%, Intara y’Amajyepfo ikagira 21%, Uburengerazuba ni 15.2%, Amajyaruguru ni 16.5% n’aho Umujyi wa Kigali ni 11.2%.

Umunyana Shanitah yahagarariye u Rwanda mu irushanwa ry’abakobwa biga muri Kaminuza zitandukanye zo ku mugabane w’Afurika (Miss University Africa 2018) ndetse abasha kwegukana ibihembo bitatu.

Uyu mukobwa kandi ni we wegukanye ikamba rya Miss Supranational 2019 mu irushanwa ryasorekejwe muri Kigali Serena Hotel. 

Mu Ugushyingo 2019 yaserukiye u Rwanda muri Poland mu irushanwa rya Miss Supranational yahuriramo n’abakobwa 80 bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.

Kanda hano utere inkunga ubukangurambaga bwatangijwe na Miss Umunyana Shanitah

Miss Umunyana Shanitah yatangije ubukangurambaga bugamije gusubiza mu ishuri abangavu batewe inda

Miss Umunyana ari gushakisha Miliyoni 10 Frw azifashisha muri ubu bukangurambaga

Miss Umunyana Shanitah wambitswe ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND