RFL
Kigali

Ingagi iri mu bitaro nyuma yo kurwana na murumuna wayo! Yanapimwe Coronavirus-AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:13/07/2020 8:48
0


Ni kenshi cyane inyamaswa ziba zizi ko zihuje isano zigakundana, nk’uko abantu bashyamirana , n’ inyamaswa nazo ni ko birimeze. Amakuru atangaje avuga ko ingagi yitwa Shango iri kwitabwaho n’abaganga mu Bitaro nyuma yo kurwana na murumuna wayo, Barney.



ImageIyi ngagi, Shango yagiye mu ntambara mbi na murumuna wayo muri pariki. Muri iyi mirwano ikomeye byarangiye Shango imererwa nabi ibyanatumye ikomereka mu kiganza. Nyuma yo kujyanwa kwa muganga byatumye iyi ngagi ihita inapimwa ubwandu bushya bwa Covid-19.

Gorilla Gets Coronavirus Nasal Swab Test

Shango, ifite imyaka 31 y’amavuko. Ni imwe mu ngagi zituye muri Zoo ya Miami. Mu ntangiriro z’iki cyumweru, niho Shango yagiranye amakimbirane na murumuna wayo, Barney, barwanye karahava imwe ikomerekera muri icyo gikorwa. Shango yarumwe ikiganza kandi anaribwa n’izindi ngingo nk’uko amakuru ya TMZ abihamya.

Kugira ngo Shango ivurwe byihuse kandi ikomeze kugira umutekano, bahise bayipimisha urukingo rwa “rona”. Itsinda ry’abaveterineri bari kugerageza ibishoboka byose ngo bashyire Shango mu buzima yari isanzwemo kandi banite ku bikomere bikire vuba.

Image

TMZ ikomeza ivuga ko Shango yapimwe na Coronavirus mu kurebe niba Ingagi zindi babana muri Zoo, zitaba zirwaye Covid-19, ibipimo byerekanye ko nta bwandu bushya bwa Covid Shango ifite. Nk’uko abakozi ba pariki babitangaza.Image

Inyamaswa zishobora kwandura virusi nazo nk’abantu, kikaba ari ikintu inyamaswa zo mu bwoko bw’Ingagi. Inguge n’izindi zigomba kuba zatera impungenge ko nazo ziri mu zakwandura ibyorezo zikaba zanabikwirakwiza.

Image
Image





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND