Umuhanzi Niyonsenga Denis ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana azanye injyana nshya ikomatanya Pop na Rap mu rwego rwo kurushaho gusakaza ubutumwa bwiza bukubiye mu ndirimbo ze mu buryo bw’umwimerere.
Kimwe n’abandi bahanzi benshi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana Niyonsenga Danis nawe yatangiye kuririmba akiri muto dore ko ku myaka 8 yatangiye kuririmba muri korari y’abana nyuma aza gukomereza muri korali nkuru yitwa Jerusalem aho yari umucuranzi wa gitari.
Mu mwaka wa 2017 Denis yatangiye kwiyumvamo umuhamagaro wo gutangira kuririmba nk’umuhanzi ku giti cye kuri ubu akaba amaze kugira indirimbo 5 z’amajwi harimo Gakondo, Yaradutaruye, Ntakiranirwa n’izindi.
Nk’uko yabitangarije Inyarwanda.com umwihariko we ni uko ubutumwa bwe bwagera kuri benshi aho kurangazwa n’injyana cyangwa ubuhanga mu miririmbire. Denis yifuje ko abantu bajya bibanda cyane ku butumwa atanga mu njyana ya Pop yibanda ho cyane iyo ari kuririmba ndetse na Rap aho wumva amagambo mu mwimerere wayo.
Uyu musore yagize ati: “Ubusanzwe njyewe umwihariko wanjye muri iyi muzika ninjiyemo ni uko nanjya nibanda cyane ku butumwa bukenewe cyane n’abantu hanze aha nkabikora cyane mu ndirimbo zose bityo buri wese uzumva indirimbo yanjye akabasha kumva neza ubutumwa buyigize mu mwimerere wayo, ikindi kandi nasanze injyana nabikoramo ari Pop-Rap Imana igahabwa icyubahiro n’ikuzo binyuze mu ijwi ryanjye.”
UMVA HANO GAKONDO YA DENIS NIYONSENGA
Denis yatangaje ko abahanzi afatiraho ikitegererezo muri muzika yo kuramya no guhimbaza Imana ari Israel Mbonyi na Alexis Dusabe kubera uburyo bandikamo ibihangano byabo ndetse n’uburyo usanga batita ku buhanga bw’imiririmbire ahubwo bita cyane ku butumwa batanga.
Ku bijyanye n’imbogamizi Denis yahuye nazo muri iyi muzika zanatumye amara imyaka itatu (3) ibihangano bye bitumvikana mu itangazamakuru yatubwiye ko byatewe no kuba atarabonye uburyo bwo kubigeza mu itangazamakuru, kenshi biturutse ku mirimo ye ya buri munsi, gusa yizeza abantu ko kuri ubu agiye kubishyiramo imbaraga cyane ko iyo myaka yamubereye isomo ryo kubona ko itangazamakuru rifite uruhare rukomeye mu gutuma ibihangano by’abahanzi bigera kubo baba babiteguriye.
N’ubwo yagiye ahura n’izindi mbogamizi zitandukanye harimo kutabona ubushobozi buhagije bwo gukora ibihangano nk’uko yabishakaga, abantu bamucaga intege bavuga ko ntacyo bizamumarira kandi yabitakajemo imbaraga ntiyigeze acogora avuga ko ntana gahunda yo gucogora afite.
Mu ntego yimirije imbere ikaba ari ukubwira bose Iby’ubwami bw’Imana kugeza ubwo bose bazagera ku rugero rushyitse rw'igihagararo cya Yesu bakamenya agakiza, imbazi z’imana,ubuntu n’urukundo rwayo no gushishikariza abantu kuva mu byaha bakizera Yesu nk’umwami n’umukiza bagashishikarira gukorera Imana.
Niyonsenga Denis aje yiyongera ku bandi bahanzi batandukanye basanzwe babarizwa mu itorero rya ADEPR by’umwihariko akaba ari umuhanzi ukomoka mu karere ka Rubavu kagiye kavamo abandi bahanzi bagiye bubaka amazina ku buryo bukomeye nka Patient Bizimana, Dominic Ashimwe, Nelson Mucyo n’abandi.
UMVA HANO NTAKIRANIRWA YA NIYONSENGA DENIS
TANGA IGITECYEREZO