RFL
Kigali

Amanda na Amelie basohoye amashusho y’indirimbo ‘Irinde’ batangaza ko bakunda cyane Clarisse Karasira –VIDEO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:12/07/2020 14:31
0


Amanda na Amelie ni abana babiri bavukana bakiri bato mu myaka ariko bagutse mu mpano. Nyuma yo gushyira hanze amashusho y’indirimbo yabo ‘Irinde’ ikangurira abantu kwirinda icyorezo cya Coronavirus, batangaje ko bakunda cyane umuhanzikazi Clarisse Karasira. Aba bana ni abisengeneza ba Nyiratunga Alphonsine uzwi mu ndirimbo Cyanyiraromba.



Irinde ni indirimbo iri mu njyana Gakondo ku buryo bubyinitse. Muri iyi ndirimbo aba bana bagaragaza ububi bw’iki cyorezo cya Coronavirus bagira abantu inama yo gukomeza kwirinda barinda n’abandi Coronavirus. Mu kiganiro n’aba bana badutangarije aho igitekerezo cyo guhimba iyi ndirimbo cyavuye bavuga ko bakigize bakiri ku ishuri bakimara kubwirwa ko mu Bushinwa hadutse icyorezo.

Amanda yabwiye INYARWANDA ati ”Ubundi twagize iki gitekerezo ubwo twari turi ku ishuri bakatubwira ko dutashye ariko tuzagaruka nyuma y’ibyumweru bibiri, bakimara kutubwira gutyo rero twahise twibaza icyabaye kiratuyobera ariko nyuma tuza kubwirwa ko hari icyorezo cyadutse mu Buhinwa kiri kwica abantu. Twahise dutaha tujya mu rugo tubona icyumweru cya mbere kirashize icya kabiri ndetse n’ukwezi tubona ibintu bikomeye.

Icyo gihe rero natekereje indirimbo yafasha abantu bose gukomeza kwirinda kugira ngo tuzasubire ku ishuri vuba mbibwira murumuna wanjye aramfasha nyuma tubibwira Mama wacu arabyumva arabyishimira adutera imbaraga kugeza indirimbo irangiye”.

Teta Amelie yavuze ko yifuza kuzaririmba nka Clarisse Karasira byamukundira akazaba umwanditsi w’ibitabo ndetse n’umuganga nka Tom Close. Uyu mwana ufite indoto zo kugera kure yagize ati “Njye nkunda Clarisse Karasira cyane by’umwihariko mu ndirimbo ye yise ‘Ntizagushuke’ ndamukunda ku buryo nanjye nshaka kuzaba umuhanzi mwiza nkajya mbwira abantu gufashanya, kubabarirana ndetse no kubana mu mahoro. Niyumvamo kuzaba umuganga kandi nkajya nandika n’ibitabo kuko nabonye Tom Close abikora kandi nanjye ndabikunda”.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA AMANDA NA AMELIE

Irinde ya Amanda na Amelie yakorewe mu kigo cya Vision Jeunesse Nouvelle gisanzwe gifasha urubyiruko mu guteza imbere impano. Kugeza ubu iki kigo cya Vision Jeunesse Nouvelle cyateguye amarushanwa ari kubera kuri Muraandasi (Internet) aho abahatana bafata ibihangano byabo (amajwi cyangwa amashusho) bakabyohereza kuri numero ya whatsapp yatanzwe.

Iri rushanwa rikaba ryarateguwe hagamijwe gukomeza guteza imbere impano z’urubyiruko rutuye mu karere ka Rubavu no mu nkengero zako. Aya marushanwa areba abana bari hagati y’imyaka 10 na 20, biteganyijwe ko azarangira tariki 29 Nyakanga 2020.


Amelie watangaje ko yifuza kuba umuganga n'umwanditsi w'ibitabo

Amanda mukuru wa Amelie wazanye igitekerezo cyo gukora indirimbo itanga imbuzi ku banyarwanda muri ibi bihe isi n'u Rwanda bihanganye na Coronavirus

Irushanwa ryateguwe n'ikigo cya Vision Jeunesse Nouvelle aho aba bana bakoreye iyi ndirimbo


Clarisse Karasira ni umuhanzikazi w'icyitegererezo kuri Amanda na Amelie

REBA HANO INDIRIMBO 'IRINDE' YA AMANDA NA AMELIE









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND