RFL
Kigali

Slovenia: Ikibumbano cya Melanie Trump cyakuweho nyuma yo gutwikwa

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:12/07/2020 14:20
0


Ikibumbano cya Melanie Trump cyakuweho nyuma yo gusanga cyatwitswe tariki 5 Nyakanga 2020 n’aba Vandals (bumwe mu bwoko bw’Abadage bakaba bazwiho kuba barasenye ubwami bw’Abaromani).



Brad Downey umunyabugeni wabumbye iki kibumbano yatangarije CNN dukesha iyi nkuru ko kuwa kane tariki  9 Nyakanga aribwo yahamagawe n’inzego zishinzwe umutekano mu gace  ikibumbano cyatwikiwemo  bamubaza icyo bari bukorere icyo kibumbano, cyari cyarakozwe muri Nyakanga umwaka ushize wa 2019 kugira ngo kizagire uruhare mu mushinga wo gukora filime mbarankuru.

Iki kibumbano cyakuwe aho cyabaga tariki 5 Nyakanga 2020, umunyabugeni Downy asaba inzego z’umutekano kudakwirakwiza amafoto yerekana aho iki kibumbano cyatwitswe kugira ngo hirindwe ko byakurura umwuka mubi. Downey yatanze ikirego kuri polisi ariko avuga ko ikimushishikaje atari ukwaka indishyi kubyangijwe ahubwo ari  ukumenya ababikoze nyirizina.

Police ya Slovenia yatangarije CNN ko ibi ibifata nk’igikorwa cyo kwangiza umutungo kandi kikaba ari icyaha.

Downey yaraherutse gutangariza CNN ko igitekerezo cyo gukora iki kibumbano cyaturutse ko bikorwa bya President Donald Trump byo kwamagana abimukira.Akomeza avuga ko abona ari ibintu bihabanye kuba Donald Trump mu butegetsi bwe ashyira imbere gukumira abimukira,mu gihe umugore we Melania Trump nawe ari umwimukira.

Downey avuga ko afite amatsiko yo kumenya uwakoze ibi ,”umuntu utishimira icyo iki kibumbano gisobanuye”,akizera ko uwakoze ibi yari yarabiteguye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND