RFL
Kigali

Jimmy Mulisa na Seninga bahanganiye umwanya ukomeye muri Academy ya PSG

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:11/07/2020 14:34
0


Umutoza w’ikipe ya Musanze FC, Seninga Innocent na Jimmy Mulisa uheruka gutoza APR FC, bari ku rutonde rw’abasabye akazi mu ishuri ryigisha umupira w’amaguru rya Paris Saint Germain rizakorera mu Rwanda, aho bahataniye umwana w’umuyobozi wa Tekinike.



Binyuze mu bufatanye u Rwanda ruheruka kugirana  n’ikipe Paris Saint-Germain, binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, iyi kipe y’ubukombe mu Bufaransa izubaka Ishuri ry’Umupira w’Amaguru rizakorera mu Karere ka Huye.

Nyuma y’iminsi micye hashyizwe ku isoko imyanya y’abazakora muri iryo shuri, kuri uyu wa Gatanu Ferwafa yamaze gushyira hanze urutonde rw’abahatanira kuyobora ndetse no gutoza muri iri shuri hataramenyekana igihe rizatangirira.

Ku mwanya w’Umuyobozi mukuru w’iri shuri, abemejwe ni abakandida babiri ari bo ni Bananeza Raymond ndetse na Ndanguza Théonas usanzwe ari umujyanama mu bya Tekinike uhagarariye Ferwafa mu ntara y’Amajyepfo, akaba yarigeze no kwiyamamariza kuyobora FERWAFA.

Ku mwanya w’Umuyobozi wa Tekinike, hari abakandida babiri ari bo Seninga Innocent na Jimmy Mulisa.

Jimmy Mulisa watoje APR FC, akaba n’Umutoza wungirije mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, nta kipe afite kugeza ubu ariko atoza abana bo mu ishuri rye ry’umupira w’amaguru.

Ahanganiye umwanya na Seninga Innocent uherutse kwemezwa nk’Umutoza Mukuru wa Musanze FC ndetse yatoje amakipe arimo Police FC, Bugesera FC, Isonga FC na Etincelles FC.

Undi mwanya ni uw’umutoza w’iri shuri uri guhatanirwa n’abakandida barindwi ari bo Dushimimana Djamillah, Rumanzi David, Mbabazi Alain, Ntakirutimana Bonaventure, Umunyana Séraphine, Nonde Mohamed na Nyinawumuntu Grace.


Hagati ya Seninga na Mulisa hazavamo ufata umwanya w'umuyobozi wa Tekinike muri Academy ya PSG


U Rwanda na PSG bafitanye amasezerano y'ubufatanye





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND