Nyuma yaho isoko ry'igura n'igurisha ry’abakinnyi rifunguriye, amakipe akomeje kwiyubaka ku buryo butandukanye haba kugura abakinnyi bava mu mahanga ndetse n'abakinnyi b’imbere mu gihugu.
By'umwihariko
ikipe ya Rayon Sports, ni imwe mu makipe yo mu Rwanda akoresha abanyamahanga
yewe inabaguze kure cyane bakaza bakayifasha mu marushanwa atandukanye iyi kipe
iba yitabirie harimo ay’imbere mu gihugu na mpuzamahanga.
Mu
makuru atarabashije kujya ahagaragara ni uko ikipe ya Rayon sports yagiye mu
biganiro n'umukinnyi ukina ataha izamu mu ikipe ya Mukura victory sports,
ukomoka mu gihugu cya Ghana Abdul Rahman Muniru bashaka ko yaza, agasimbura
Michael Sarpong mu busatirizi bw’iyi kipe y’ubukombe mu Rwanda no mu karere.
Mukiganiro
Inyarwanda yagiranye nuhagarariye uyu mukinnyi yadutangarije ko bagiranye
ibiganiro n'ikipe ya Rayon sports inshuro zigera kuri eshatu ariko ibiganiro
ntibigende neza, bituma uu mukinnyi aguma mu karere ka Huye.
Amasezerano ya Muniru muri Mukura
ateye ate?
Abdul
Rahman Muniru yageze muri Mukura mu mwaka w'imikino 2019-2020 ayisinyira
amasezerano y'imyaka ibiri bivuzeko asigaje umwaka umwe muri Mukura anashatse
kugenda iyo kipe niyo yamugurisha.
Kuva
Muniru Abdul ageze muri Mukura afite uwuhe musaruro?
Uyu
musore w'ibigango ufite imyaka 22 y'amavuko yageze mu majyepfo y'u Rwanda avuye
muri Ghana mu ikipe yitwa Accra HQ! Muri Premier league. Yaje ku gihe cy'umutoza Olivier Ovambe wari ufite abandi
bakinnyi yasinyishize, byatumye kubona umwanya wo gukina ndetse no kubanza mu
kibuga bimugora.
Mu
mikino ibanza ya shampiyona Abdul Rahman Muniru yakinnye imikino itanu
atsindamo ibitego 3 anatanga imipira ivamo ibitego igera kuri 3, abenshi
baramwibuka mu mukino yinjiyemo asimbuye ubwo Mukura yari yatsinzwe na police
fc ibitego 2-1 akaza kwishyura igitego mu minota ya nyuma y'umukino.
Mu
mikino yo kwishyura uyu munya-Ghana yakinnye imikino 6 atsindamo ibitego 3
anatanga imipira 5 yavuyemo ibitego.
Mu
mikino y'igikombe cy'Amahoro yakinnyi imikino 2 atsinda igitego 1 anatanga umupira
umwe wavuyemo igitego, abenshi baribuka umukino bakinnyemo na Bugesera kuko Ni we
wayisezereye. Mu gikombe cy'Ubutwari yakinnye imikino 3 atsindamo igitego kimwe.
Ese nicyo gihe ngo Mukura irekure
Muniru?
Uyu
mwaka w’imikino urangiye, ikipe ya Mukura Victory Sports yashoje ku mwanya wa 4,
umusaruro ubona ko utari mubi. Gusa ubu hari impungenge ku bakinnyi bari
bayifashije bamaze gutandukana nayo aha twavuga Iradukunda Bertrand warufite
ibitego byinshi ndetse na Ntwari Evode werekeje muri Police na we warufite
imipira myinshi ivamo ibitego, kongera ho Ndizeye Innocent wari umuze igihe
kinini muri iyi kipe.
Bamwe
mu bakunzi b’ikipe ya Mukura batangaza ko byaba byiza Mukura igumanye Muniru Abdul bakamwubakiraho
muri iyi shampiyona igiye kuza kuko ni umwe mubakinnyi bitwaye neza Kandi ubona
ko biteguye no kwitwara neza mu minsi iri imbere.
Muniru Abdul Rahman guhindura ikipe
byamufashe iki?
Nk'abandi
nakinnyi ba abanyamahanga bakunda guhindura amakipe byumwihariko iyo babonamo
inyungu y'amafaranga, gusa kuri uyu
musore wigeze gushakwa n’ikipe ya Saint-George yo muri Ethiopia, akwiye kubanza
kumenyera shampiyona yo mu Rwanda ikindi Kandi abakinnyi benshi bakunze
kugendera ubuntu iyo batandukanye n'amakipe yabo bivuze ko Mukura itamwongereye
amasezerano byaba byiza kuri we kugenda umwaka utaha akagenda yigurishije.
Muniru yaganiriye na Rayon Sports kenshi birangira atayisinyiye
TANGA IGITECYEREZO