RFL
Kigali

Minisitiri Busingye yavuze inkomoko ya ‘vitesse’ mu gukurikirana ‘ibifi binini’-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:11/07/2020 13:02
0


Gahunda yo gukurikirana abayobozi mu nzego zo hejuru bakekwaho kunyereza ibya rubanda ikomeje gufata intera. Uru rugamba rwo gukurikinana abazwi ku izina ry’ibifi binini, ababikurikiranira hafi bemeza ko ibi bishobora guhindura ibintu cyane ibijyanye n’uburyo abenshi bumva ko bari hejuru y'amategeko.



Ni kenshi hakunze kumvikana ibyaha bijyanye no kunyereza ibya rubanda ariko akenshi bigahama abakozi bo mu nzego zo hasi cyangwa iziciriritse. Ibi ni byo batuma benshi bahimba amazina y'ibifi binini bidakurikiranwa mu butabera bashaka kuvuga abayobozi mu nzego zo hejuru nyamara ari bo bashinjwa gucura imigambi yo kunyereza ibya rubanda.

Gusa hagendewe ku birimo gukorwa, benshi bemeza ko noneho ibi bishobora kuba bigiye guhinduka. Umuyobozi wa Transperancy International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée avuga ko hari impinduka zigaragara mu gukurikirana abanyereza ibya rubanda.

Hakuzwumuremyi Joseph, Umunyamakuru akaba n'Umusesenguzi, asanga kuba bamwe mu bayobozi bari gukurikiranwaho ibyaha bimunga ubukungu bw'igihugu bigiye gutuma n'abatanga amakuru bazarushaho kubikora ntacyo bikanga.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnson yasobanuye ko kuba ikurikiranwa ry’ibyaha bimunga ubukungu bw'Igihugu riri gukorwa mu buryo budasanzwe muri iyi minsi bikomoka ku kuba ubuyobozi bukuru bw’Igihugu bwarasanze uburyo byakorwagamo bukwiye kongerwamo ingufu.

Ku kibazo cyo kuba hari abagezwa imbere y'inkiko ariko bikarangira babaye abere, hakaba hari ababisanisha no kuba hari ruswa iba yabayemo, Minisitiri Busingye yavuze ko ubusanzwe icyo abantu baba bategereje ku nkiko ari ugutanga ubutabera nyabwo, ashimangira ko igihe haramutse hari aho bitagenze neza ababigizemo uruhare babihanirwa.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wasojwe tariki 30 Kamena 2019, igaragaza ko miliyari 8,6 z'amanyarwanda zasesaguwe. Ni mu gihe mu mwaka wa 2018 yari miliyari 5,6. Ibi kandi biniyongeraho itangwa ry’amasoko ritanyuze mu mucyo n’ibindi bituma Leta igwa mu gihombo.

MINISITIRI BUSINGYE YAVUZE INKOMOKO YO GUKURIKIRANA 'IBIFI BININI' BINYEREZA UMUTUNGO


Src: RBA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND