RFL
Kigali

Bruno Fernandes isi ya ruhago isingiza none ni muntu ki?

Yanditswe na: Christian Mukama
Taliki:11/07/2020 9:01
0


Magingo aya nta ntsinzi ya Manchester United itagihuzwa n’uruhare rw’umukinnyi Bruno Fernandes. Uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cya Portugal, yageze mu ikipe ya Manchester United tariki ya 29 Mutarama 2020. Mu mikino 10 iheruka yakiniye iyi kipe y’ubukombe, Fernandes yayigizemo uruhare rudasubirwaho. Ese uyu mukinnyi ni muntu ki?.



Mu ntangiro z’umwaka wa 2020 ni bwo abatari bake mu bakurikira ruhago, batangiye kumva izina Bruno Fernandes. Umunya-Portugal ufite uburebure bwa metero 1.79 ni umukinnyi ukina mu kibuga hagati akaba azwiho ubuhanga mu guhererekanya umupira ndetse no kuyobora umukino.

Mu minsi mike amaze mu ikipe ya Manchester United, imikino 10 yakinnye, yatsinzemo ibitego 7 ndetse atanga imipira ivamo ibitego 6. Ku itariki ya 8 Nzeli ahitwa Maia muri Portugal ni ho Bruno Fernandes yavukiye. Mu bitego byose ikipe ye ya Manchester imaze gutsinda kuva yahagera, afitemo uruhare rwa 56%.

Ese uyu munya-Portugal wambara numero 18 mu mugongo ni ibihe bigwi azwiho?

Ntawavuga ibigwi by’umukinnyi wa ruhago ngo abivemo byose! Inshamake yose wakora kuri buri mukinnyi hari ibyo amaso atagukundira kurenza ingohe. Bruno Fernandes kuva akiri muto yagaragaje urukundo rw’uyu mupira wiburungushuye kugeza ubwo byabaye ngombwa ko adakomeza amashuri asanzwe ahubwo agahitamo ibya ruhago.

Bruno yatangiye gukina nk’uwabigize umwuga mu gihugu cy’u Butariyani mu ikipe ya Novara mu cyiciro cya kabiri. Ntibyatinze mu mwaka wa 2013, uyu mukinnyi yerekeje mu cyiciro cya mbere mu ikipe ya Udinese. Nyuma y’imyaka itatu yerekeje mu ikipe ya Sampdoria. Imyaka itanu yamaze mu Butariyani yaramuhiriye bituma amakipe y’iwabo atangira kumurambagiza n’ubwo byarangiye Sporting CP imwegukanye muri 2017.

Mu mwaka w’imikino wa 2018-2019 yatowe nk’umukinnyi mwiza mu gihugu cya Portugal. Muri uyu mwaka yatsinze ibitego 33 mu mikino yose yakinnye, bituma aca agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere wo hagati mu kibuga watsinze ibitego bingana bitya ku mugabane w’u Burayi. Muri uyu mwaka, ibikombe bikomeye muri Portugal, Bruno yarabitwaye.

Ese uyu mukinnyi waguzwe na Manchester United agera kuri miriyoni £68; akaba amaze no gutwara igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi inshuro ebyiri zikurikirana, tumwitegeho ibindi bitangaza?






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND