Airtel Rwanda
Kigali

Impanga! Imihigo ya Angel&Pamella batangiye urugendo rwo gusohora indirimbo bahereye kuri “Rusengo”-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/07/2020 14:38
0

Si rimwe si kabiri watashye ubukwe n’ibirori bikomeye ngo ntususurutswe n’abakobwa b’impanga Bamureke Pamella na Angel Ndayishimiye bubakiye inganzo yabo ku muco Nyarwanda.



Niba uri n’umukunzi w’akadasohoka w’umunyabigwi mu muziki Cecile Kayirebwa, wabonye Angel&Pamella bamufasha mu miririmbire anogereza indirimbo ze zakoze benshi ku mutima.

Angel&Pamella bagize izina rikomeye imbere y’abageni n’abakomeye baririmbiye byatumye umubare munini ubasaba gutangira urugendo rwo gusohora indirimbo zabo bwite.

Bamwe bagiye bemerera aba bakobwa kubishyurira indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho ariko bakabyaza umusaruro impano zabo ntibirangirire mu gusubiramo iz’abandi.

Umuziki watumye bigira ubuntu mu mashuri yisumbuye bizemo. Bakuriye mu matorero atandukanye y’abana yabafashije gukurira muri gakondo n’umuco bibafasha kuvamo abahanzi.

Ange&Pamella bavuka mu muryango w’abana bane, bahuje imbaraga ku myaka 16 batangira kwiga indirimbo z’abandi no gukora ibiraka mu bikorwa bitandukanye byabazamuriye izina.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Ange&Pamella bavuze ko indirimbo “Rusengo” ibafunguriye amarembo yo gutangira urugendo rw’umuziki nk’abahanzi bigenga no gushyira mu bikorwa ubusabe bwa benshi.

Bavuze ko inganzo yabo bayubakiye ku gukundisha Abanyarwanda iby’iwabo no kubasangiza ibyiza by’umuco Nyarwanda no kuwukunda byihariye.

Aba bakobwa bavuze ko mu myaka itanu iri imbere bazaba bagejeje ibendera ry’u Rwanda mu bihugu byinshi berekana “u Rwanda nk’Igihugu gikomeye mu muziki kandi cyihariye ku muco wacyo cyane.”

Bati “Gahunda mu muziki ya mbere dufite ni ukuzamura ibendera ry’Igihugu no kwigisha umuco binyuze mu bihangano byuje umuco kuko twarabibonye, abantu barabikunda ariko ku isoko ibihangano biracyari bike dushaka natwe gufatanya n’abandi batari benshi babikora tukabizamura cyane.”

Indirimbo “Rusengo” basohoye yifashishwa cyane mu mihango y’ubukwe- Muri rusange bivuga umutare cyangwa umuntu ufite ububasha ariko muri iyi ndirimbo bishatse kuvuga Umukuru w’Umuryango.

Ange&Pamella bavuga ko indirimbo “Rusengo” bayitezeho uko bazakirwa n’Abanyarwanda mu rugendo rushya batangiye nk’uko babisabwe na benshi ko bakora indirimbo zabo bwite.

Iri tsinda ifite intego y’uko mu bihe bya vuba basohora Album yabo ya mbere nk’ideni bafitiye Abanyarwanda, dore ko babimereye igihe kinini gishize.

Mu mishinga ya vuba, aba bakobwa bafite harimo gukorana indirimbo na Cecile Kayirebwa, Umuhanzi Umutare Gaby usigaye ubarizwa muri Australia n’umugore we n’abandi.

Ange&Pamela bazi gucuranga ibicurangisho bitandukanye birimo inanga Nyarwanda, ingoma n’ibindi byifashishwa muri gakondo. Mu buryo bw’amajwi (Audio) iyi ndirimbo ‘Rusengo’ yakozwe na Bob Pro. Ni mu gihe amashusho (Video) yayo azasohoka mu minsi iri imbere.

Angel&Pamella baritegura gusohora indirimbo bakoranye n'umunyabigwi mu muziki Cecile Kayirebwa

Angel&Pamella ni impanga bihuje mu rugendo rw'umuziki guhera ku myaka 16 y'amavuko

Angel&Pamella baririmbye mu bukwe, mu birori bikomeye n'ahandi henshi barishimirwa

Ange&Pamella bavuze ko bafite intego yo kugeza mu bihugu bitandukanye idarapo ry'u Rwanda bashyize imbere umuco Nyarwanda

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "RUSENGO" IFUNGUYE AMAREMBO YA ANGEL&PAMELLA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND