RFL
Kigali

APR FC yemeye gutandukana burundu na Sugira Ernest

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:10/07/2020 11:36
0


Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwamaze kumenyesha rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi watijwe muri Rayon Sports, Sugira Ernest, ko atazakoreshwa n’umutoza Adil umwaka utaha w’imikino, bamuha uburenganzira bwo kwishakira indi kipe yakwerekezamo cyangwa iyo kipe ikumvikana na APR FC ikaba yagura umwaka w’amasezerano yari asigaje.



Mu mpera z’Ukuboza 2019 ni bwo APR FC yatije Sugira Ernest muri Rayon Sports mu gihe cy’amezi atandatu. Nyuma yo gusoza ibihano yari yahawe n’ubuyobozi bw’iyi kipe ariko Umunya-Maroc utoza APR FC, Adil Erradi, atangaza ko adakeneye Sugira, kuko afite abandi ba rutahizamu bari gutsinda.

Nyuma yaho umwaka w’imikino wa 2019/20 usojwe n’igihe yari yatijwe muri Rayon Sports kikarangira byari byitezwe ko Sugira agaruka muri APR FC, ariko ubuyobozi bw’iyi kipe bwamumenyesheje ko butamukeneye bumuha uburenganzira bwo kwishakira indi kipe yakwerekezamo.

Inyarwanda yamenye ko hagati ya tariki 22-23 Kamena 2020, aribwo ubuyobozi bw’iyi kipe y’ingabo z’igihugu bwaganiriye na Sugira Ernest bumumenyesha ko atazakoreshwa mu mwaka utaha w’imikino, ko yakwishakira indi kipe yerekezamo cyangwa iyo kipe ikumvikana na APR FC ikaba yagura umwaka w’amasezerano asigaje muri APR FC.

Mu mezi abiri n’igice yakiniyemo Rayon Sports mbere y’uko imikino ihagarikwa kubera icyorezo cya Coronavirus, Sugira Ernest yatsindiye Rayon Sports ibitego bitatu muri shampiyona na bibiri mu Gikombe cy’Amahoro.

Amakuru agera ku Inyarwanda avuga ko Rayon Sports yongeye kwandikira ubuyobozi bwa APR FC itira rutahizamu Sugira Ernest.

Sugira yamenyekanye cyane mu 2012 akinira AS Muhanga mbere y’uko ajya muri APR FC hagati ya 2013 na 2014. Yakiniye AS Kigali hagati ya 2015 na 2016 ndetse na AS Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Muri Nyakanga 2017 nibwo Sugira Ernest yasubiye muri APR FC ariko avunikira mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ nyuma y’ukwezi kumwe. Yamaze hafi umwaka wose adakina, agaruka mu kibuga neza hagati mu mwaka w’imikino wa 2018/19.

Biravugwa ko Sugira Ernest ashobora kuguma muri Rayon Sports cyangwa akerekeza muri Police FC nayo yagaragaje ko imwifuza.

APR FC yamenyesheje Sugira gushaka indi kipe yerekezamo ko itamukeneye

Sugira Ernest ashobora kwegukanwa burundu na Rayon Sports





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND