RFL
Kigali

AS Maniema Union yo muri Congo yatangaje ko Bola Lobota akiri ku isoko

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:10/07/2020 11:30
0


Ubuyobozi bw’ikipe ya AS Maniema Union yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, butangaza ko bwiteguye kuvugana n’ikipe iyo ariyo yose yifuza rutahizamu mpuzamahanga Bola Lobota Emmanuel, kubera ko ikipe ya Gasogi United yari iherutse gutangaza ko yamusinyishije umwaka umwe, itubahirije ibyo basezeranye.



Tariki 23 Kamena 2020 ibijyujije ku rubuga rwayo twa Twitter , Gasogi United yatangaje ko yasinyishije Bola Lobota ukomoka muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo amasezerano y’umwaka umwe.

Nyuma yo gusinyisha uyu mukinnyi, umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles (KNC), yamuvuze imyato, aramutaka bikomeye ndetse ntiyatinye no ku mugereranya n’igisasu kirimbuzi cyambukiranya imigabane kubera ubuhanga afite bwo gutsinda ibitego.

Yagize ati " Gasogi United yasinyishije Intercontinental ballistic missile with nuclear warhead Bola Lobota Emmanuel ".

Nyuma yuko umuyobozi w’ikipe ya gasogi United Bwana KNC amenye ko uyu mukinnyi wigeze gukora igeragezwa muri Rayon Sports ndetse agashimwa n’abatoza ariko impande zombi zikananiranwa ku mafaranga, iyi kipe ikundwa na benshi mu Rwanda yongeye kubura dosiye yuyu rutahizamu nyuma yo kumenya ko Gasogi hari ibyo itujuje mu masezerano nk’uko AS Maniema ibitangaza, KNC yashinganishije uyu mukinnyi muri FERWAFA, anayimenyesha ibyo Rayon Sports ishaka gukora.

Mu ibaruwa uyu muyobozi yanditse kuri uyu wa Kane tariki 9 Nyakanga 2020. Mu bakinnyi avuga ko bari kuvugana na Rayon Sports harimo Bola Lobota Emmanuel ngo ufitiye Gasogi United amasezerano y’umwaka umwe.

Iyo baruwa igira iti " Tubabajwe n’imyitwarire y’Ikipe ya Rayon Sport yo kutwinjirira mu buzima bw’ikipe yacu ya Gasogi United FC aho barikugira ibiganiro mu buryo bunyuranije n’amategeko ku bakinnyi bacu dufitanye amasezerano batatumenyesheje bagamije mu gusenya ikipe yacu.

Nyakubahwa dufashe uyu mwanya tubamenyesha umwe bakinnyi Ikipe ya Rayons Sport irikuvugana nawe w’umu kongomani witwa BOLA LOBOTA Emmauel wasinyiye ikipe ya Gasogoi United FC amasezerano y’Umwaka umwe.

Ni muri urwo rwego tubandikiye tubamenyesha imyitwarire idahwitse y’ikipe ya Rayon Sport mu kudusenyera ikipe".

Nubwo KNC avuga ibi, ubuyobozi bw’ikipe ya AS Maniema Lobota yakiniraga butangaza ko GASOGI United itubahirije amasezerano bagiranye ubwo babahaga uyu mukinnyi bityo ko biteguye kuvugana n’indi kipe yose yaba imukeneye.

Guy Bukasa agisinyira Rayon Sports yasabye ubuyobozi ko bwamuzanira uyu rutahizamu ukinira ikipe y’igihugu ya DR Congo kuko amufite muri Rayon Sports yamufasha byinshi kandi ko bitagoye kumubona kuko amasezerano yagiranye na Gasogi United ashobora guseswa.

Biravugwa ko Rayon Sports iri mu biganiro bya nyuma na rutahizamu Bola Lobota Emmanuel kandi ko bishobora kurangira ayikiniye mu mwaka utaha w’imikino.

Mu minsi micye ishize umuyobozi wa Rayon Sports Bwana Sadate Munyakazi yatangaje ko Rutahizamu mwiza nka Lobota akwiye gukina mu ikipe nziza nka Rayon Sports, amagambo nubundi yakoresheje atwara umunyezamu Kwizera Olivier amuvanye muri gasogi United.

Undi mukinnyi ibiganiro bisa n’ibyarangiye ndetse wanamaze guhabwa Sheke ya Miliyoni 13 Frws, ni Muhadjiri Hakizimana nawe uzakinira iyi kipe mu mwaka utaha w’imikino.

Bola Lobota uheruka gusinyira Gasogi ashobora kwisanga muri Rayon Sports





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND