RFL
Kigali

Nameless wakunzwe mu ndirimbo ‘Sinzia’ yahishuye ko yaraye mu ntebe z’uruganiriro ahunga umugore we

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/07/2020 11:44
0


Umuhanzi David Mathenge uzwi nka Nameless yahishuye ko mu bihe bitandukanye yaraye mu ntebe z’uruganiriro kugira ngo amahoro ahinde mu rugo rwe yubakanye Wahu Kagawe.



Nameless n’umugore we Wahu ntibakunze kumvikana mu itangazamakuru bavuga ku rukundo rwabo, uko mu rugo bameze n’ibindi. Ibi bituma hari benshi batiyumvisha ko baba bagirana amakimbirane ashobora gutuma umwe aba ahunze undi mu gihe runaka.

Nameless uzwi mu ndirimbo “Megarider” yabwiye umunyamakuru MC Jessy, ko ibiba mu bandi barushinze nabo bibageraho, ndetse ko bajya bakozanyaho ariko bakongera kwiyunga.

Yavuze ko urugo atari inzira iharuye yuzuye indabo z’iroza aho buri wese yakwishimira kuba, kuko ngo hari igihe ajya asiga umugore mu buriri akajya kurara mu ntebe zo mu ruganiriro.

Yagize ati “Urabizi Mc Jessy reka tubwize abantu ukuri. Hari igihe naraye mu ntebe zo mu ruganiriro kandi byafashije urugo gukomera. Biba bikenewe ko ufata akanya ukitekerezaho.”

Uyu muhanzi yabwiye abitegura kurushinga n’abandi kugura intege zo mu ruganiriro zikomeye kuko bashobora kuzazifashiha igihe mu rugo bizaba bitagenze neza.

Ati “Icyo nabwira abagabo n’uko bagura intebe zikomeye zo mu nzu…Igihe uzaba ufite ibyo utumvikanyeho n’umugore uzakenera ziriya intebe inshuro zirenze imwe.”

Nameless n’umugore we barushinze mu 2005, ubu bafitanye abana babiri. Mu mezi macye ashize, Nameless yatakiye Imana ayisaba kugarura amahoro mu muryango we nyuma y’uko umukobwa we avuze ko ashaka kuva mu rugo ku bwo kutishima.

Nameless yavuze ko umukobwa we, Nyakio yarwanye na Nyina ndetse na Mukuru we witwa Tumiso ntiyagira umutima wo kwihanganira kuba mu rugo nk’urwo. Uyu muhanzi w’imyaka 33 avuga ko umukobwa we yapakiye buri kimwe cyose cye cyari mu nzu, avuga ko ajya aho azamenya asohotse mu rugo.

Nameless yagize izina rikomeye mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba abicyesha amashusho y’indirimbo ‘Sinzia’ imaze imyaka 11 isohotse. Ari mu bahanzi b’abanya-Kenya bamenyekanishije akarango k’umuziki wabo. Yabonye izuba ku wa 01 Kanama 1976.

Nameless yavuze ko ajya akozanyaho n'umugore we Wahu ariko bakongera kwiyunga
Nameless wakunzwe mu ndirimbo 'Sinzia' yavuze ko ajya arara mu ntebe z'uruganiriro kugira ngo amahoro ahinde mu rugoImyaka 15 irashize Nameless arushinganye n'umugore we Wahu wamubyariye abana babiri





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND