RFL
Kigali

Symphony Band basohoye indirimbo y’umusore wiyemeza kwandika igitabo aratira abandi umukunzi we-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/07/2020 8:34
0


Itsinda ry’abaririmbyi n’abacuranzi rya Symphony Band ryasohoye amashusho y’indirimbo nshya bise “Igitabo” ivuga ku musore wiyemeza kwandika igitabo ngo aratire abandi ko atazigera asiga umukunzi we.



‘Igitabo’ ibaye indirimbo ya kabiri iri tsinda risohoye kuva ryatangira urugendo rwo gusohora ibihangano mu buryo bw’amajwi n’amashusho mu rwego rwo kwiyegereza abafana babo. 

Indirimbo yabo iheruka yitwa “Hey” yaririmbwe na Ariel Wayz, umukobwa ufite impano ishimwa na benshi. Hari n’abavuga ko ari inyenyeri iri kumurika mu Rwanda.

Kuri iyi nshuro, yaririmbye mu ndirimbo yabo nshya bise “Igitabo” ariko afatanyije na Joachim usanzwe ari Producer ‘Symphony Band’.

Bombi bahurije ku kuririmba ku musore uryohewe mu rukundo wiyemeza kwandika igitabo kugira ngo abwire abandi ko atazigera asiga urubavu rwe.

Uyu musore avuga ko atazigera ateshuka ku nshingano yo gukunda umukunzi we, kandi ko azamuhora hafi mu bibi no mu byiza.

Ariel Wayz nawe yishyira mu mwanya w’umukobwa wakunzwe, akavuga ko atashidikanya guhitamo umukunzi we mbere y’ubuzima bwe.

Yumvikanisha ko uburyo akunzwe bituma yumva yakwirahira uyu musore. Akarenzaho ko inshuti ze, umuryango we n’abandi bazi neza urugendo bakorana mu rukundo.

Mu gihe cy’amasaha make iyi ndirimbo imaze isohotse, yatanzweho ibitekerezo bya benshi bagaragaza ko banyuzwe n’inganzo y’iri tsinda, by’umwihariko uyu mukobwa Ariel Wayz.

Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yatunganyijwe na The Major afatanyije na KennyProBeats. Ni mu gihe amashusho yafashwe na Bob Chris Raheem, afatirwa muri Kigali.

‘Symphony Band’ igizwe na Niyontezeho Etienne, Mugisha Frank, Uwayezu Ariel [Ariel Wayz], Irakora Fabrice, Mugengakamere Joachim [Producer] ndetse na Lukongo Ngoli Taylor.

Ariel Wayz, umukobwa w'umunyempano ubarizwa mu itsinda rya Symphony Band

Joachim waririmbye mu ndirimbo "Igitabo"

Itsinda rya Symphony Band ryasohoye indirimbo ivuga ku musore wiyemeza kwandika igitabo aratira abandi bagabo ko azakundwakaza umukunzi we

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "IGITABO" YA SYMPHONY BAND






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND