RFL
Kigali

Rubavu: Sebashyitsi Aloys ubana n’abana 9 mu nzu y’ibyumba 2 nayo yenda kugwa yemerewe gufashwa

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:14/07/2020 15:48
0


Sebashyitsi Aloys utuye mu karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi mu kagari ka Mbugangari mu mudugudu wa Umutekano, abana n’abana 9 mu nzu y’ibyumba 2 na Saro na yo yenda kumugwaho, Ubuyobozi bw’umurenge wa Gisenyi bwatangarije INYARWANDA ko bugiye gukora ubuvugizi uyu mugabo agasanirwa inzu ye.



Iyo uhageze bwa mbere wibaza uko babayeho bikakuyobera na cyane ko baba mu nzu y’ibyumba bibiri na saro nayo yenda kubagwaho. Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com Sebashyitsi yasabye ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu kumusanira inzu kimwe no kumuha ibyo kurya we n’umuryango we, kuko akomerewe n’ubuzima bwo kutagira akazi. Uyu mugabo kandi yagaragaje agahinda afite avuga ko uretse umugore we ucuruza agataro, nta wundi ufite icyo akora muri iyo nzu y’abantu 11.

Mu magambo ye yagize ati ”Kugeza ubu ngubu mfite abana 9 na njye na madamu tukaba 11, tuba mu nzu nto cyane y’ibyumba bibiri na Saro, bamwe barara muri saro abandi bakarara mu cyumba ariko biragoye cyane kuko n'indi ihari igisenge cyaragurutse. Ubuzima bwanjye buragoye cyane by’umwihariko ifunguro rihagije abana 9 nanjye n’umugore kuribona nta n'akazi dufite biratugoye,

Ubusanzwe njye nasunikaga ishareti ariko kuva coronavirus yagera mu Rwanda ibintu byarakomeye uretse umugore uzerereza agataro abandi twese urabona ko twicaye aha tumutegereje ngo aze atugaburire. Ndi gusaba Leta yacu nziza n’akarere ka Rubavu kumfasha kakanyubakira inzu kuko mbayeho nabi cyane”.

Sebashyitsi kandi ababazwa no kuba yarashyizwe mu cyiciro cya gatatu cy'ubudehe kandi barabonaga ubuzima abayemo. Yavuze ko bamufashije bamushyira aho akwiriye kuba kugira ngo nawe agenerwe inkunga ihabwa abandi bahuje ikibazo. 

Umwe mu baturanyi ba Sebashyitsi baganiriye na Inyarwanda.com Nyirahakizimana Alphonsine yagaragaje ko babanye na Sebashyitsi imyaka itatu aba munzu yenda kumugwaho ndetse no mu buzima bugoye. 

Yagize ati ”Iyi nzu y’uyu mugabo iduteye impungenge cyane bimaze hafi imyaka itatu, iyo imvura iguye turasenga cyane ngo Imana imufashe aramuke, ubuzima bwe buraduhangayikishije nibamufashe”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisenyi Uwimana Vedaste yavuze ko iki kibazo atari akizi ariko yizeza Sebashyitsi Aloys ko agiye kumukorera ubuvugizi vuba cyane agasanirwa inzu.  Yagize ati “Iki kibazo ntabwo nari nkizi, ariko ngiye kugikurikirana vuba abonerwe ubufasha ndetse n’inzu ye ivugururwe”. 


Sebashyitsi Aloys n'umuryango we bemerewe guhabwa ubufasha






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND