RFL
Kigali

Impanuro za Tom Close ku bahanzi bari gukora indirimbo zitari kuvugwaho rumwe muri iyi minsi-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:9/07/2020 14:15
0


Dr Moyombo Thomas (Tom Close) yagiriye inama abahanzi bagenzi be muri iyi minsi bari gukora indirimbo zirimo amagambo adakwiriye kumvwa n’abakiri bato, abasaba kujya bazikora mu buryo bubiri hakaba igenewe abana ndetse n’iy’abantu bakuze nk'uko mu bindi bihugu bikorwa.



Muri iyi minsi abahanzi nyarwanda bari gushyira hanze urukurikirane rw’indirimbo hafi ya zose ziganjemo amagambo aganisha ku gutera akabariro. Urugero rwa hafi ni urw’indirimbo “NTIZA“ ya Bruce Melodie na Mr Kagame. Iyi ndirimbo yakozwe na Medebeats mu buryo bw’amajwi amashusho yayo atunganywa na Kenny. 

Nyuma yo kujya hanze ku wa 14 Gicurasi 2020 yavugishije benshi ku buryo hari abataratinye kuvuga ko irimo ibishegu. Mu bitero by'iyi ndirimbo hari aho Mr Kagame avuga ati “….Baby nagukora ahantu, nakuzengereza cyane ukajya unkumbura nanjye, ariko rimwe usanze mfite high zanjye ntiwabasha gutaha”.

Nyuma yo gutangira gucurangwa ku ma radio n’amatereviziyo, abantu batari bacye banyarukiye ku mbuga nkoranyambaga batangira kuvuga ko iyi ndirimbo irimo amagambo nyandagazi idakwiriye gukinwa, abandi bakavuga ko ntacyayibuza gukinwa. Hari amakuru avuga ko nyuma yo kujya hanze Inteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco, RALC yateranye ikiga ku bibazo by’ibihangano byiganjemo amagambo nyandagazi bikomeje kuba byinshi.

Nyuma y’iyi ndirimbo hakomeje gusohoka n’izindi zirimo "Igare" ya Mico The Best. Ba nyiri izi ndirimbo bose nyuma yo kuzishyira hanze mu biganiro bagiye bagirana na InyaRwanda bagiye bagaragaza ko ku bwabo nta bishegu bigeze baririmba ahubwo abantu biha ibisobanuro by’ibyo baba bashaka kumva.

Mu kiganiro kihariye InyaRwanda yagiranye na Tom Close nk'umuhanzi mukuru ndetse wanegukanye ku nshuro ya mbere igikombe cya Primus Guma Guma Super Star gihatse ibindi byose bitangwa mu muziki nyarwanda, kuri ibi bihangano by'abahanzi nyarwanda bitari kuvugwaho rum, e yavuze ko kuri we ntacyo bitwaye ariko nanone atanga inama y'uko byagakozwe. 

Tom Close yagize ati "Kuri abo bahanzi njyewe numva ibyo baba baririmbye atari bibi ahubwo bagakwiriye kumenya inzira bakoresha kugira ngo bigere ku bantu kuko ahanini izo bakoresha usanga akenshi zikoreshwa n’abana badakwiriye kugenerwa ubutumwa baba batambukije".

Yakomeje asobanura uko byagakwiriye gukorwa mu rwego rwo kudahesha isura mbi abahanzi nyarwanda muri rusange. Ati "Izi ndirimbo ku bwanjye zikwiye gukomeza kubaho ariko zigashyirwaho ikigaragaza ko ari indirimbo zigenewe abantu bari mu kigero runaka. Tekereza umwana wanjye ambajije ngo hano washatse kuvuga iki naririmbye ibintu nka biriya. Hagakwiriye kubaho ikoze mu buryo umwana yumva [version y’umwana ] n’iyindi ishobora kumvwa n’abantu bakuru [version z’abantu bakuru].


Tom Close ubwo yaganiraga na InyaRwanda.com

Yatanze urugero rw’uko ibi bikorwa no mu bindi bihugu, avuga ko indirimbo zikoze mu buryo nk’ubwa ‘NTIZA’ zitari kuvugwaho rumwe muri iyi minsi zikorwa mu bice bibiri mu ndimi z’amahanga yise 'Clean Version' na 'Explicit Version'.

Clean Version yasobanuye ko ari indirimbo yakuwemo amagambo adakwiriye kumvwa n'abakiri bato naho Explicit Version yo ikaba irimo amagambo agenewe abantu bakuze kuko hari abo usanga bazikunda. Ku ndirimbo zikoze muri ubu buryo, yavuze ko mu gihe uzishyize kuri Youtube ushyiraho n’uburyo bwo kuzuza imyaka mu gihe umuntu runaka agiye kuyireba.

Tom Close kandi yasabye ibitangazamakuru birimo cyane cyane ama radio n’amatereviziyo kuzirikana ko izi ndirimbo zikoze mu buryo bwa 'Explicit Versio'n zagakwiye gukinwa mu masaha akuze nk'uko hari ibiganiro byagenewe abakuze bitambuka muri ayo masaha mu rwego rwo kubirinda abakiri bato.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA TOM CLOSE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND