RFL
Kigali

Umunyempano Emile Micomyiza yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘IGISEKE’-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/07/2020 12:32
0


Emile Micomyiza umusore w'umunyempano mu kuririmba utari umenyerewe mu muziki wa Gospel ariko wahagurukanye imbaraga nyinshi, magingo aya yamaze gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yise 'Igiseke'. Ukiyumva usangamo ubuhanga byaba mu myandikire no mu miririmbire.



Mu cyumweru gishize ni bwo Emile Micomyiza yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze ifoto y'integuza (coming soon) y'indirimbo ye ya mbere yise IGISEKE, kuri ubu ikaba yamaze kujya hanze isohokanye na 'Video Lyrics'. Asobanura ku ndirimbo ye nshya, Micomyiza yabwiye inyarwanda ko ari indirimbo ihumuriza abantu bahangayikishijwe n’ibibazo bitandukanye by'ubuzima.


Emile Micomyiza ubwo twamubazaga ku butumwa bukubiye muri iki gihangano cye gishya, yatubwiye ko yayigeneye abantu bafitanye isezerano n'Imana ko badakwiriye gucogora ndetse ko ibiseke byabo bizahorana amavuta.

Mu magambo meza usanga mu isubira majwi (refrain), Emile Micomyiza aririmba agira ati: "Kuko wizeye umwami ukomeye ukiringira yuko ashoboye byose igiseke cyawe ntikizaburamo ifu ni mperezo yawe ntizaburamo amavuta"

Emile Micomyiza akaba yiyongereye ku bandi bahanzi b'aba Dispora dore ko akorera umuziki i Burayi mu gihugu cya Norvege. Iyi ndirimbo ye ya mbere yakozwe na producer Boris uri mu bagezweho mu gutunganya indirimbo za Gospel.


Emile Micomyiza amaraso mashya mu muziki wo kuramya Imana


Ifoto Micomyiza yashyize hanze mu cyumweru gishize ateguza abantu indirimbo ye ya mbere

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'IGISEKE' YA EMILE MICOMYIZA 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND