RFL
Kigali

Inganzo ya Clarisse Karasira yamuhesheje CD y’itsinda The Dawn Breakers imaze imyaka 70

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/07/2020 12:01
0


Ahmad n’umugore we Hayede bahoze mu itsinda ry’abaririmbyi The Dawn Breakers bashyikirije CD y’indirimbo umuhanzikazi Clarisse Karasira ku bw’inganzo ye yatumye bifuza guhura nawe.



Itsinda rya The Dawn Breakers ryari rigizwe n’abo muri Australia no mu Butaliyani. Amateka agaragaza ko ryashinze imizi mu myaka y’1990.

Clarisse Karasira yahawe iyi CD nk’urwibutso azabika akibuka ko hari abanyamahanga bakunze inganzo ye bakanabimugaragariza.

Ahmad na Hayede baririmbye muri iri itsinda rya The Dawn Breakers ahagana mu 1940, ndetse indirimbo zabo nyinshi ntiziri ku rubuga rwa Youtube.

Hayede na Ahmad bamenye Clarisse Karaira binyuze ku nshuti ye Katherin iba muri Leta ya Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bamusaba ko yabahuza.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Clarisse Karasira yavuze ko yanejejwe no kubona inganzo nziza ishobora guhuza abantu bo mu bice bitandukanye by’Isi ikabagira umuryango umwe.

Yavuze ko ibi byamuteye imbaraga zo gukomeza iyi nganzo. Ati “Ni iby’agaciro cyane kubona abantu bakomeye mu muziki wa cyera byongeye abo mu mahanga ya kure bakunda ubutumwa ndirimba n’uburyo mburirimbamo.”

Clarisse yavuze ko yabakunze kandi afata nk’umuryango mushya yungutse.

Hayede na Ahmad bahaye CD Clarisse Karasira, ni abanya-Iran babaye mu bihugu binyuranye ku isi, bakorera umuziki mu Butalitani ubu bibera mu Rwanda.

Bashimiye Clarisse Karasira inganzo ye, bamubwira ko buri uko asohoye indirimbo bashaka umuntu ubasobanurira amagambo arimo, kuko ngo baramukunda.

Basabye uyu muhanzikazi gukomeza kuririmba indirimbo zikora ku mitima kandi zigisha abantu kubaho mu rukundo n’amahoro.

Iyi CD bamushyikirije nabo bayihawe ku munsi w’ubukwe bwabo, bayibana mu Butaliyani, muri bimwe mu bihugu byo mu Burayi, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’ahandi.

Bavuze ko bayimuhaye mu rwego rwo kumwibutsa ko akora ibidasanzwe.

Iyi CD yo mu 1950 iriho indirimbo z’icyo gihe ivuga ku bumuntu, gusa ntago zikinaka kuko imishani ikina iyi CD ntaho yayikura ubu.

Ahmad na Hayede bahaye Clarisse Karasira CD y'indirimbo z'itsinda The Dawn Breakers ku bw'inganzo ye yabanyuze

Clarisse Karasira yavuze ko yanyuzwe n'urukundo yeretswe n'aba babyeyi, kandi ko yungutse umuryango

Iyi CD n'iyo mu 1950 yahawe Ahmad na Hayede ku munsi w'ubukwe bwabo-Ubu ntifite icyuma cyayicuranga





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND