RFL
Kigali

Ibintu wakora ukiyunga n’umukunzi wawe nyuma yo gutongana

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:8/07/2020 12:37
0


Iyo abantu babiri bahisemo gutangira inzira y’urukundo, baraterana inkunga mu byiza no mu bibi, Ariko rimwe na rimwe amakimbirane cyangwa kutumvikana bishobora kubaho kuri umwe muri bo ugasanga habayeho uburakari, kugira ngo wongere kwiyunga n’umukunzi wawe rero ukwiye gukurikiz izi nama.



Guhosha uburakari ba mugenzi wawe mwifashishije imibiri bishobora kudahita bikunda kuko bisaba umwanya ariko hari ibindi bimenyetso byagufasha kongera gushaka umubano mwiza na mugenzi wawe.

Ubwumvane hagati yanyu: Gutega amatwi mugenzi wawe ni kimwe mu bintu bishobora gukemura amakimbirane yanyu, benshi muri iki gihe bahangayikishwa n’akazi kabo, imishinga yabo itari kugenda neza bakirengagiza bagenzi babo ariko burya gufata umwanya muto ukawuha umukunzi wawe ukamutega amatwi na we bikaba uko bihosha uburakari ku mpandezombi.

Kwishyira mu mwanya wa mugenzi wawe: birashoboka cyane kwishyira mu mwanya wa mugenzi wawe niba wibwiraga ko yagakoze iki cyangwa kiriya ushobora kwishyira mu mwanya we ugasanga ntibyari bukunde ibyo bigatuma umwumva ndetse mukiyunga.

Irinde gufata umwanzuro uhubutse: gufata imyanzuro ikakaye ndetse mu buryo bwihuse bishobora gutuma ibintu birushaho kuba bibi ni byiza ko mbere ya byose ubanza kumva neza ko umukunzi wawe agukunda kandi atakwifuriza ibibi, bityo ubanze utekereze neza mbere yo kwanzura.

Gushyiraho ingamba zihamye zo gukemura ibibazo no kumvikana neza:  Nubwo wowe na mugenzi wawe muhujwe n’urukundo, muri abantu batandukanye bafite amateka atandukanye, ni byiza ko mwembi mushyiraho uburyo bwiza bwo gukemura amakimbirane ndetse buri umwe akabwira mugenzi we icyo yakora kugira ngo uburakari bwe bushire ibi bizatuma no mu gihe habayeho ubwumvikane buke buri wese azaba azi neza icyo yakorera mugenzi we akongera kwishima.

Src: santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND