Airtel Rwanda
Kigali

Misiri: Abakobwa bane babonye itike yo guhagararira Afurika y’Amajyaruguru muri Miss Career Africa 2020

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/07/2020 12:39
0

Abakobwa bane bakomoka muri Misiri b’intyoza mu masomo no mu kazi babonye itike yo guhatanira ikamba mu irushanwa rya Miss Career Africa rizasorezwa i Kigali mu Ugushyingo 2020.



Aba bakobwa bane batoranyijwe mu batarenze icumi bo muri Misiri bagaragaje inyota yo kwitabira Miss Career Africa ishyize imbere gushyigikira abafite imishinga ibyarira inyungu sosiyete. 

Hatsinze uwitwa Shayma Abdelhamid, Yasmine Medhat, Amira Hossam na Reem Shabrway. Uko ari bane bagiye gutorwa binyuze kuri Internet hazavemo batatu bazaza i Kigali.

Abategura iri rushanwa babwiye aba bakobwa ko byari akazi katoroshye kubatoranya mu bakobwa bohereje imishinga yabo.

Bavuze ko ari ku nshuro ya mbere Miss Career Africa igeze mu Majyaruguru ya Afurika kandi ko bishimiye uburyo abakobwa b’aho bagaragaje inyota yo kwitabira iri rushanwa.

Aba bakobwa babwiwe ko bafite imishinga myiza yo gushyigikirwa kandi ko n’Akanama Nkemurampaka kabatoranyije, kanyuzwe.

Babwiwe gutangira gushaka itike yo kuza i Kigali, ndetse no gukomeza gushishikariza abantu kubashyigikira mu rugendo rushya batangiye mu irushanwa.

Shayma Abdlelhamid aherutse gusoza amasomo ye mu ishuri rya ELS mu bijyanye n’ubwubatsi no gukora imbata z’amazu.

Afite imyaka 23 y’amavuko iherekejwe n’urukundo rwo guhanga imideli. Avuga ko nabona amahirwe yo gutwara ikamba, azashyira imbere ubukangurambaga bugamije kumenyekanisha neza ibyo akora.

Yasmine Medhat afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza yakuye mu ishuri ry’indimi. Ubu ni umukozi ushinzwe iyamamazabikorwa no gushushanya ibikorwa bitandukanye.

Akora ibizwi nka ‘Graphic Design’ ndetse avuga ko ari akazi keza, kuko gatuma umuntu agaragaza itandukaniro n’uburyo buri mukiriya aba afite icyo ashaka.

Mu myaka ibiri ishize, uyu mukobwa yatangije ibikorwa byo guhangana imideli yise “Fedfad”. Afite umushinga wo gukora ‘Application’ izafasha abantu gutekereza cyane, bituma bashyira ibintu ku murongo.

Avuga ko iyi Application yayikoze bitewe n’uko nawe ajya amara igihe kinini atekereza bikamuviramo kwiheba. Ngo izafasha abantu bameze nkawe kujya bayihugiraho aho kugira ngo bajye kure mu ntekerezo.

Amira Hossam akora mu kigo kizwi ku Isi yose cya IBM gikora mashine zikomeye, aho akora nk’umukozi ushinzwe gutegura ‘application’ uko zigaragarira amaso y’abantu.

Uyu mukobwa ukorera mu ishami ryo mu Misiri yanakoze ‘Application’ abana bato bigiraho binyuze mu nkuru zishushanyije. Asanzwe ari umwanditsi w’ibitabo ndetse igitabo aherutse gusohora yavuze ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana b’abakobwa.

Ree, Shabrawy ni we washinze ikigo Glo Swimwear. Afite impamyabumenyi ya Kaminuza y’icyiciro cya Kabiri muri ‘Graphic Design’ yakuye mu Ishuri yo mu Budage

Bitewe n’uko abakobwa bo muri Egypt babangamirwa n’uko umuco wabo utabemererwa kwambara ‘bikini’ yafashe icyemezo cyo gukora imyenda bakwambara itabangamira umuco wabo.

Shaymaa Abdelhamid ufite ubuhanga mu guhanga imideli

Umunya-Misiri Reem Shabrawy


Amira Hossam yabonye itike muri Miss Career Africa 2020
Yasmine Medhat ni umuhanga muri 'Graphic Designer'





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND