Imbwa yo mu gace ka Kampur mu gihugu cy’u Buhinde yasimbutse kuri etaje ya kane yitura hasi ihasiga ubuzima nyuma y’uko umugore wari nyirabuja yitabye Imana.
Uyu mugore Dr Anita Raj Singh yari amaze iminsi arwaye aza kugwa kwa muganga azize indwara.
Iyi mbwa ngo yari
yarayikuye mu buzima bubabaje bwo ku muhanda hafi y’ibitaro bya Horsman mu myaka
12 ishize ayishyira mu rugo ayiha izina rya Jaya atangira kuyitaho igarura
ubuzima mu gihe abo mu muryango we babonaga adakwiriye kuyizana kuko yasaga n’iri
mu marembera.
Tejas, umuhungu wa
nyakwigendera yagize ati “Mama yafashe neza iyi mbwa yongera kubaho. Twarayakiriye
ihinduka umuryango wacu.”
Iyi mbwa ngo ubwo
yabonaga umurambo wa nyirabuja ugeze mu rugo yatangiye kumoka ubudatuza nyuma
iza kuzamuka kuri etaje irasimbuka iriyahura.
Tejas yakomeje ati “Ubwo
umurambo wa mama wageraga mu rugo uvuye ku bitaro, imbwa yatangiye kumoka no
kuboroga. Nyuma yaje kuzamuka ijya hejuru y’inzu irasimbuka igwa hasi. Twahise tuyihutana
kwa muganga ariko iranga irahagwa, yari yavunaguritse amagufa yose.”
Uyu muryango uvuga ko iyi mbwa yari yatangiye kunanuka kuva ubwo nyirabuja yashyirwaga mu bitaro. Iyi mbwa yahambwe hafi y’urugo rw’uyu muryango.
Src: Times of India
TANGA IGITECYEREZO