RFL
Kigali

Urutonde rwa filime 10 z’ibihe byose zarebwe cyane ku isi

Yanditswe na: Editor
Taliki:8/07/2020 10:47
0


Iyo tuvuye mu kazi kacu ka buri munsi cyangwa turi mu rugo dufata akaruhuko, kuri bamwe filime ni kimwe bamwe bifashisha mu kuruhura mu mutwe. Uretse kuruhura mu mutwe bamwe bahitamo kujya kuzirebera mu mazu rusange areberwamo sinema, Menya filime 10 zibe byose ku Isi.



Buri wese ahitamo ubwoko bwa filime areba bitewe n’amarangamutima ye, aho usanga bamwe bakunda izivuga ku nkuru z’urukundo, urwenya, inkuru mpamo n’izindi. Filime uretse kuba abantu bazireba mu kwishimisha cyangwa kuruhura mu mutwe zinafasha mu kongera ubumenyi mu bintu bitandukanye.

Nyuma y'uko haje iterambere mu bijyanye no gufata amashusho hagatangira gukorwa filime zitandukanye abantu bakazikunda, ni bwo inzu zitandukanye zitunganya sinema zashoye akayabo ka madorali muri uru ruganda rwa sinema.

Mu mwaka myinshi yatambutse hasohotse umubare munini cyane wa filime zarebwe cyane ariko nubwo hari izarebwe cyane hari zimwe muri zo zabaye iz’ibihe byose, kubera kurebwa n’umubare munini cyane kuri iyi si dutuye. Reka turebere hamwe urutonde rwa filime 10 zarebwe cyane mu mateka.

 10. Harry Potter and The Phillosher’s Stone 

Harry Potter and The Phillosher’s Stone iyi ni filime yasohotse mu mwaka wa 2001 ikaba yarayobowe na Chris Columbus igacuruzwa n’inzu itunganya sinema ya Warner Bros. Pictures. Inkuru yiyi filime yashingiye ku nkuru yanditswe n’umwanditsi w’umwongereza Joanne Rowling mu gitabo cye yise Harry Potter and The Phillosher’s Stone.

Iyi filime ikaba yarakozwe ku ngengo y’imari isaga miliyoni ijana na makumyabiri n’eshanu z’amadolari ($125M), Box office ikaba yarageze kuri miliyoni zisaga magana icyenda na mirongo irindwi n’umunani n’ibihumbi ijana by’amadolari ($978.1M).

9. The GodfatherIyi filime Godfather yasohotse mu mwaka 1972 ikaba yarayoboye na Francis Ford Coppola, inkuru yiyi filime ikaba yarishingiye ku nkuru yo mu gitabo cyitiranwa niyi filime, iki gitabo kikaba cyranditswe n’umwanditsi w’umunyamerika witwa Mario Puzo. Uyu mugabo kandi niwe wanditse filime yiswe Superman yasohotse mu mwaka 1978. Paramount Pictures niyo yacuruje iyi filime.

Iyi filime ikaba yarakozwe ku ngengo y’imari iri hagati ya miliyoni $6-7.2 z’amadolari ya leta zunze ubumwe za amerika. Box office ikaba yarageze kuri miliyoni $246-287. Godfather ikaba yaratowe ku mwanya wa kabiri na American Film Institue nka “Greatest Film in American Film”.

8. Home AloneHome alone ni filime yasohotse mu mwaka 1990 ivuga ku nkuru y’umwana muto w’imyaka 8 ugerageza kuryanya abajura baje kwiba iwabo mu rugo, aho aba yasigaye mu rugo wenyine ababyeyi be bagiye mu biruhuko bya noheli mu mugi wa Paris mu bufaransa. Iyi filime ikaba yaranditswe ikanatunganywa na John Hudges, ikayoborwa na Chris Columbus icuruzwa na 20th Century Fox. Iyi filime yakozwe ku ngengo y’imari ya miliyoni $18 aho Box office yageze kuri miliyoni ($476.7).

7. The Lord of the Rings Iyi ni filime ikozwe mu buryo by’uruhererekane (Film series) ikaba yarasohotse mu mwaka 2001-2003 ikaba yarakozwe ishingiye ku gitabo “The Lord of the Rings” cyanditswe na John Ronald Reuel Tolkien, iyoborwa na Peter Jackson, icuruzwa na New Line Cine Cinema. Mu kuyina ikaba yarakiniwe muri leta zunze ubumwe za amerika na New Zealand. Ingengo y’imari yakoreshejwe kuri iyi filime igera kuri miliyoni $281, Box office igera kuri miliyari ($2.981).

6. ET-The Extra Terrestial

 

Iyi filime ivuga inkuru y’umwana muto witwa Elliot uba inshuti n’ikivejuru, yasohotse mu mwaka 1982 yandikwa na Melissa Mathison iyoborwa na Steven Spielberg. Yacurujwe na Universal Pictures, ikorwa ku ngengo y’imari ya miliyoni $10.5 Box office igera kuri miliyoni ($792.9).

5. Terminator 2- Judgment DayImpamvu ya mbere yatumye iyi filime irebwa cyane ni umukinnyi wayo w’imena uyikinamo ariwe Arnold Schwarzenegger. Iyi filime yasohotse mu mwaka 1991 yandikwa na William Wisher iyoborwa na James Cameroon. Yacurujwe na Tristar Pictures, ikaba yarakozwe ku ngengo y’imari iri hagati ya miliyoni $94-102, Box office igera kuri miliyoni ($520.8).

4. The Lion King

Iyi ni imwe muri filime zizwi nka cartoon yakunzwe n’abana cyane ku isi yose, bikaba kimwe mu bwatumye ijya kuri uru rutonde rwa filime zarebwe cyane ku isi. Iyi filime yasohotse mu mwaka 1994 ikorwa na WaltnDisney Feature Animation. Ikaba yarayobowe na Roger Allers na Rob Minkoff, ingengo y’imari yakoreshejwe mu gutunganya iyi filime igera kuri miliyoni $45 aho Box office yageze kuri miliyoni ($968.5).

3. Star Wars Episode IV- A new Hope

Iyi filime yasohotse mu mwaka 1977 iyoborwa na George Lucas itunganywa na Lucas film, aho yacurujwe na 20th Century Fox. Ikaba igaragaramo abakinnyi bibyamamare batandukanye aha twavuga nka Mark Hamill, Harrison Ford, Carrie Fisher n’abandi. Ingengo y’imari yakoreshejwe mu gutunganya iyi filime ni miliyoni $11 naho Box Office igera kuri miliyoni ($775.5)

2. Avatar 

Avatar nayo ni imwe muri filime ivuga ku nkuru y’ibivejuru yarebwe cyane ku isi. Iyi filime yasohotse mu mwaka 2009 yandikwa, iyoborwa inatunganywa na James Cameroon. Ikaba yaragurishijwe na 20th Century Fox. Uretse kuba iyi filime yararebwe cyane ni imwe muri filime zinjije amafaranga menshi cyane mu mateka, aho ingengo y’imari yo kuyikora yatwaye miliyoni $237 naho Box office ikagera kuri Miliyari ($2.79).

1. Titanic

Titanic niyo filime iza ku mwanya wa mbere muri filime z’ibihe byose zarebwe cyane ku isi. Iyi filime yasohotse mu mwaka 1997 yandikwa inayoborwa na James Cameron. Abakinnyi bimena biyi filime ni Leonardo Di Caprio na kate Winslet. Ingengo y’imari yakoreshejwe mu gutunganya iyi filime ni miliyoni $200 naho Box office igera kuri Miliyari ($2.194).

Src:Wonderslist.com 

Umwanditsi: Soter DUSABIMANA-InyaRwanda.com

   





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND