RFL
Kigali

Kanye West yavuze ikintu cya mbere azakora naba Perezida wa Amerika

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/07/2020 12:57
0


Umuraperi uri mu bakomeye ku Isi Kanye West aherutse gutangaza ko yamaramaje guhatanira umwanya wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi ko ari cyo kintu kimuri mu bitekerezo ubu.



Umugore we Kim Kardashian nawe yemeje aya amakuru, gusa avuga ko umugabo we aziyamamaza mu matora yo mu 2024 mu rwego rwo kwanga ko ahatana n'umunywanyi we Perezida Donald Trump.

Gusa, Kim Kardashian aherutse kwifashisha ubutumwa bwa Kanye West yanditse mu ijoro ryo ku wa Gatandatu avuga ko aziyamamaza abusangiza abantu maze arenzaho ibendera rya Amerika.

The Mirror ivuga bishoboka ko Kanye West yamaze guhindura inzira ye akaba ashobora guhatana uyu mwaka bikaba byatuma yinjira muri White House mbere y’igihe we yari yaratekereje.

Mu 2018 Kanye West yanditse ku rukuta rwa Twitter, avuga ko natorerwa kuyobora Igihugu cy’igihangage ku Isi, Amerika azahita ahindura izina ry’indege itwara Perezida.

Icyo gihe yagize ati “Nimba mbaye Perezida, iriya ndege itwara Perezida izitwa ‘Yeez Force one' aho kwitwa Air Force One.”

‘Yeezy’ ni imideli ikomatanyije yahanzwe na Kanye West ndetse icyiciro cyayo cya mbere yakimuritse mu 2015 afatanyije na Adidas Originals.

Uyu muraperi uri mu banyamafaranga ku Isi avuga ko iri zina rya ‘Yeezy’ ari ryiza kurusha ‘Air Force One’ risanzwe ryitwa indege ya Perezida wa Amerika.

Kanye West ufitanye abana bane na Kim Kardashian, avuga ko Perezida Trump amufata nk’umuvandimwe we.

Yavuze ko n'ubwo ashyigikiye Perezida Trump, buri wese afite uburenganzira bwo gutekereza no gukora ibyo ashaka.

Nyuma yo kuvuga ibi, Kim Kardashian yahamagaye umugabo we Kanye West amubwira ko atishimiye ibyo yanditse kuri Trump.

Kanye West ati “Umugore wanjye arampamagaye none ndashaka gusobanura neza ibyo navuze. Sinemeranya na buri kimwe Perezida Trump akora. Ntabwo nemeranya ijana ku ijana na buri umwe, uretse njyewe gusa.”

Uyu muraperi hashize igihe asibye kuri Twitter ubutumwa bwe yavugagamo ko azahatanira kuyobora Amerika mu 2024.

Yandika ubwo butumwa yabuherekeresheje ifoto y’amasura ye atanu y’ibara ry’umweru n’umukara avuga ko afite intego yo gutuma Amerika ikomeza kuba igihangange ku Isi [Make Amerika Great].


Kanye West yatangaje ko aziyamamariza kuyobora Amerika muri uyu mwaka wa 2020

Uyu muraperi uri mu bakomeye ku Isi mu 2018 yavuze ko naba Perezida azahera ku guhindura izina ry'indege ya Perezida wa Amerika

Kanye West yatunguye benshi ubwo yagiranaga ibiganiro na Perezida Donald Trump

Kanye yavuze ko Trump ari umuvandimwe kandi ko bose bafite imbaraga zidasanzwe

Kanye West yabanje kuvuga ko azahatanira kuyobora Amerika mu 2024, ubu yavuze ko aziyamamaza mu 2020

Kanye West yagiranye ibiganiro na Trump mu Ugushyingo 2019





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND