RFL
Kigali

Rubavu: Abacuruzi b’ibiribwa baratakamba basaba kugabanyirizwa imisoro kubera igihombo batewe na Coronavirus-AMAFOTO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:8/07/2020 10:07
0


Abacuruzi bacuruza ibiribwa, bakorera mu masoko atandukanye mu karere ka Rubavu, barasaba ubuyobozi bw’aka karere kubibuka bukabagabanyiriza imisoro basanzwe batanga ngo bitabaye ibyo bamwe bazahagarika gukora abana babo bicwe n’inzara kubera imisoro bakwa buri kwezi nk’uko babitangarije umunyamakuru wa INYARWANDA.



Mu gihe mu Rwanda kimwe n’ahandi ku isi hakomeje gahunda yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, ni nako ibibazo bigishamikiyeho byiyongereye. Leta y’u Rwanda ndetse n’imiryango itandukanye kimwe n’abantu ku giti cyabo bafite ubushobozi bagerageje gufasha abakomeje kujya bahura n’ingaruka za Coronavirus mu buryo bwose.

Ibi byagarutsweho na bamwe mu bacuruzi twasanze ku isoko rya Mbugangari mu Murenge wa Gisenyi ho mu karere ka Rubavu, aho bagaragaje agahinda bafite baterwa n’ibicuruzwa byabo bikomeje kubaboreraho kubera kubura abaguzi ndetse no kuba iki cyorezo cyaratumye bagabanyirizwa iminsi yo gucuruza nk’uko byari bisanzwe bikorwa. Aba bacuruzi batangarije Inyarwanda.com ko bifuza ko ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwabafasha kurwana n’ingaruka bakomeje guterwa na Coronavirus bagabanyirizwa imisoro barimo kwishyuzwa nyamara badakora.

Bamwe mu bo twagerageje kuganiriza bose wumvaga bafite ikiniga ndetse n’agahinda baterwa n’igihombo bagira bakagaragaza ko kwishyuzwa umusoro uko wakabaye muri ikigihe bibagoye cyane. Chantal ni umwe mu bayobozi b’isoko rya Mbugangari, ubusanzwe acuruza ibirayi muri iri soko. Mu kiganiro na INYARWANDA, yagaragaje icyifuzo cy’abacuruzi bose bo muri iri soko by’umwihariko abacuruza ibiribwa bibora iyo bimaze igihe. Mu magambo ye yagize ati:

”Mu by’ukuri nawe urabibona, irebere uburyo byose byaboze, ibi birayi nabiranguye mu byumweru bibiri byashize none dore byose byaboze ntagurishije ho na bike. Uyu munsi ndabisiga nkazagaruka hashize umunsi kandi urumva ko uko ntinda niko bibora kandi niyo narangura bike n'ubundi ntibishira kuko n’abakiriya barabuze kubera iki cyorezo cya Coronavirus. 

Abacuruzi twese by’umwihariko abacuruza ibibora dufite agahinda gakomeye akarere kacu nikadufashe badukorere ubuvugizi rwose kwishyura amafaranga yose y’Isuku ni'patante biri kutugora cyane kandi ntacyo tubona, turi abanyarwanda dukunda kwiyubakira igihugu cyacu kandi tuzi n’akamaro ko gusora ntabwo tuvuze ngo bayikureho ariko basi batugabanyirize ho na twe tubone uko dutunga imiryango yacu, twishyure n’ubwishingizi bw’ubuzima bwacu”.


Mutabaruka ucuraza amakara yashimangiye ibi avuga ko we mbere ya Coronavirus yacuruzaga imifuka itanu y’amakara mu cyumweru kimwe gusa ngo kugeza ubu n’igice cy’umufuka kimara ukwezi. Yavuze ko abana be batorohewe bityo ngo kuba yakwishyura imisoro yose bigoye , avuga ko we yamaze kwiheba kubera amafaranga asabwa gutanga kandi ariwe utunze n’umuryango we.

Yagize ati “ Njye abana banjye bazicwa n’inzara ni njye utunze umuryango kandi nawe urabona ko amakara yose naranguye asaziye aha kandi buri kwezi niko nsabwa kwishyura amafaranga yose nta no kutugabanyiriza, njye rero ndagutumye rwose utubwirire akarere kacu kadufashe kadukorere ubuvugizi bitari ibyo irisoko bazaritwirukanamo kuko twamaze kwiheba”.


Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rubavu Ushinzwe Ubukungu Nzabonimpa Deogratias yatangarije Inyarwanda.com ko ikibazo cy’imisoro kiri mu bacuruzi bagerageje kugikemura ariko abizeza ko akarere kagiye kubyigaho kakabafasha, gusa abasaba gukomeza gukora bakiteza imbere bahangana n’icyorezo cyugarije isi muri rusange.  Yavuze ko haramutse hari umucuruzi ufite ibicuruzwa yaranguye bikabura isoko ari ibyinshi akarere kamufasha kubishakira isoko aho kumupfira ubusa bikabora. 

Yagize ati “Ikibazo cy’imisoro bavuga turagikemura vuba, turacyigaho turebe uko twabafasha, gusa twe nk’akarere ni inshingano zacu gufasha abaturage bacu by’umwihariko muri ibi bihe bidasanzwe u Rwanda n’isi byugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus. Nta mucuruzi n'umwe watwegereye atubwira ko yaranguye ibintu byinshi bimuboreraho nk’akarere ngo tubure kumufasha kubishakira isoko. Turasaba Abaturage bacu rero gukomeza gukora biteza imbere kandi birinda n’iki cyorezo cya Coronavirus kitwugarije, bubahiriza amabwiriza yashyizweho na Minisiteri y’ubuzima”.

ANDI MAFOTO TWAFASHE MU ISOKO RYA MBUGANGARI RIRI MU MURENGE WA GISENYI


Abacururiza mu isoko rya Mbugangari ngo bamaze kwiheba kubera amadeni bafitiye Akarere

Chantal umwe mu bayobozi bo mu isoko rya Mbugangari waganiriye na InyaRwanda.com


   Iyo biboze birabahombera


"Abaguzi barabura tugataha uko twaje , hashira kabiri tugasanga itomati zaboze".



AMAFOTO : Kwizera Jean de Dieu -InyaRwanda.com (Rubavu)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND