RFL
Kigali

Isura nshya ya demokarasi munsi y’ubutayu bwa Sahara

Yanditswe na: Christian Mukama
Taliki:7/07/2020 6:26
0


Mu mpera za Kamena 2020 ni bwo komisiyo y’amatora mu gihugu cya Malawi yatangaje ko amatora ya perezida wa repuburika yegukanwe n’utaravugaga rumwe na leta, Lazarus Chakwera. Nyamara ku nshuro ya mbere siko byari byagenze dore ko yari yegukanwe na perezida ucyuye igihe Peter Mutharika.



Mu mpera za Kamena 2020 ni bwo komisiyo y’amatora mu gihugu cya Malawi yatangaje ko amatora ya perezida wa repuburika yegukanwe n’utaravugaga rumwe na leta, Lazarus Chakwera. Nyamara ku nshuro ya mbere siko byari byagenze dore ko yari yegukanwe na perezida ucyuye igihe Peter Mutharika. Iyi komisiyo yatangaje ibyavuye mu matora ya perezida, yasubiwemo kabiri ku itegeko ry’urukiko rw’ikirenga muri iki gihugu. Ibi byabaye nyuma yaho uru rukiko rwanzuye ko amatora yabanje yagaragayemo uburiganya. Izi zaba ari impinduka nshya ku mugabane w’Afurika cyane cyane munsi y’ubutayu bwa Sahara, kuba perezida wari ku butegetsi atsindwa mu matora n’ishyaka ritavuga rumwe na we?

Aya matora ya perezida muri Malawi yabanje kuba mu mwaka wa 2019 Gicurasi, ibyayavuyemo byerekanaga ko Peter Mutharika ari we wayatsinze. Ntibyatinze nyuma y’amezi umunani, urukiko rushinzwe kurengera ubusugire bw’itegekonshinga, rwanzuye ko aya matora abaye imfabusa kandi ko abanya-Malawi bagomba kongera kugana ibyumba by’amatora bagatora bundi bushya. Ibi byaje kuba, inkuru iba impamo Lazarus Chakwera yegukana amatora atsinze perezida wari ku butegetsi Peter Mutharika n’amajwi 58.57%.

Uyu munyaporitiki uzanye impinduka ni muntu ki? Dr. Lazarus McCarthy Chakwera ubarizwa mu ishyaka rya Malawi Congress Party, ntago azwi cyane ku ruhando rwa poritiki nkuko azwi mu iyogezabutumwa bw’inkuru nziza y’ingoma y’Imana. Chakwera yari asanzwe ari umuyobozi w’idini Assemblies of God’s Church muri Malawi. Muri 2014 ni bwo yatangiye kugaragara ku ruhango rwa poritiki ku buryo bweruye ubwo yahagarariraga ishyaka rye mu matora ya perezida yabaye muri uwo mwaka n’ubwo atabashije kuyegukana. Nyamara birangiye muri 2020 yigaranzuye ishyaka ryari ku butegetsi rya Democratic Progressive Party rya Peter Mutharika na mukuru we,nyakwigendera Bungu wa Mutharika.

Gusubikwa kw’amatora akongera agasubirwamo byaherukaga muri Kenya muri 2017 bikarangira Uhuru Kenyatta  yegukanye aya matora. Ariko gusubirwamo akegukanwa n’ishyaka ritari ku butegetsi birerekana indi shusho nshya mu ihererekanwa ry’ubutegetsi muri Afurika. Chakwera aje kuba perezida wa gatandatu w’igihugu gituwe na miriyoni 18 zisaga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND