RFL
Kigali

Islam: Umutambagiro Mutagatifu wa 2020 uzaba wihariye

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:6/07/2020 13:23
0


Saudi Arabia yatangaje ko izemerera abazakora Umutambagiro Mutagatifu i Macca batazarenga 1,000, kandi nabwo baturuka muri ubu bwami. Izi mpinduka zibayeho bitewe n’icyorezo cya Coronavirus cyateye Isi mu mezi agera kuri 7 ashize, kimaze kugera mu barenga miliyoni 11.



Abakabakaba miliyoni 2.5 baturutse mu bice bitandukanye by’ Isi nibo basuraga imijyi mitagatifu ya Islam, Macca na Medina, buri mwaka mu gikorwa cy’ umutambagiro mutagatifu.

Mu idini ya Islam, uyu muhango wo gukora umutambagiro mutagatifu (Hajj) uboneka mu nkingi 5 zigize iri dini.

Muri uyu mwaka wa 2020, uyu mutambagiro wagombaga kuzaba mu mpera z’ ukwezi kwa 7. Gusa bitewe na covid-19 iyogoje isi, Saudi Arabia yanzuye ko umutambagiro ukorwa mu buryo bwihariye.

Saudi Arabia yatangaje kuri uyu munsi ko izakira abakora uyu mutambagiro mutagatifu bari ku kigero gito, cyane ko n’ Igihugu ubwacyo kikiri mu rugamba rwo guhangana na covid-19. Kugeza ubu, 209,509 baranduye, muri bo 1,916 bamaze kwicwa na covid-19, naho 145,236 barakize.

Minisiteri ifite mu nshingano iby’ umutambagiro mutagatifu (Hajj) muri Saudi Arabia, yatangaje ko iki cyemezo cyafashwe cyo kugabanya imibare y’ abitabira uyu mutambagiro mutagatifu ari mu rwego rwo gusigasira Ubuzima bwa benshi, cyane ko habaho ingaruka nyinshi bitewe n’ uko iki gikorwa gihuza abantu benshi cyane.

Minisiteri ibishinzwe (Hajj), yatangaje ko abemerewe gukora uyu mutambagiro ari abantu batuye muri ubu bwami, bafite ubwenegihugu butandukanye.

Mu biganiro n’ itangazamakuru yagize Minisitiri wa Hajj, Mohammad Benten, yavuze ko guverinoma ikiri kwiga ku mubare wazitabira uyu mutambagiro, ko bashobora kuba 1,000 cyangwa bakajya munsi gato.

Yemeza ko imibare y’ abitabira itajya mu magana y’ ibihumbi uyu mwaka.

Naho Minisitiri w’ Ubuzima, Tawfiq al-Rabiah, yavuze ko nta muntu n’ umwe ufite hejuru y’ imyaka 65, ufite n’ indwara ihoraho uzemererwa kuba mu bazitabira uyu mutambagiro.

Ingamba zo kwirinda zashyizweho

Abazakora umutambagiro mutagatifu bose, bazakorerwa amasuzumwa mbere y’ uko bagera muri iyo mijyi mitagatifu, harebwa ko batanduye covid-19, hanyuma na nyuma y’ umutambagiro bazasabwa kwishyira mu kato bageze mu ngo zabo.

Kwambara udupfukamunwa bur igihe bizaba ari itegeko ku bategura, ndetse n’ abitabira.

Gukora cyangwa gusoma Kaaba bizaba bibujijwe uyu mwaka. Kubahiriza intera hagati y’ abakora umutambagiro mugihe bakora amasengesho y’ imbaga, ndetse n’ igihe bazenguruka Kaaba, hazubahirizwa intera ya metero n’ igice.

Bivuze ko amasengesho y’ imbaga azaba yemewe gukorwa, ariko hambawe udupfukamunwa, ndetse hanubahirizwa intera hagati y’ abo.

N’ ubwo Saudi Arabia yatangaje ko abaturutse mu mahanga batazaba bemerewe kwitabira iki gikorwa, bimwe mu bihugu byari bisanzwe byohereza abantu benshi nka, Indonesia, Malaysia, Senegal, Singapore, n’ ibindi, byari byamaze guhakanira abaturage babyo ko batazemererwa kujya mu mutambagiro mutagatifu w’ uyu mwaka.

Bivugwa ko uretse Intambara, n’ ibindi byorezo byagiye bituma umutambagiro uhagarikwa, bitigeze bibaho kuva mu 1932 habayeho ubwami bwa Saudi Arabia.

Src: Aljazeera & AFP






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND