RFL
Kigali

Ubuhinde ni cyo gihugu cya 3 cyibasiwe cyane na Coronavirus ku isi, abanduye bamaze kugera ku 700,000

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:6/07/2020 10:53
0


Ubuhinde bwasimbuye Uburusiya mu kujya ku mwanya wa gatatu w’abanduye coronavirus ku isi kuko kuri ubu iki gihugu kimaze kugira abantu bagera ku 700,000 nk'uko amakuru aheruka kubigaragaza.



Kuri uyu wa Mbere, amakuru ya Minisiteri y’ubuzima yerekanye ko abantu barenga 23,000 banduye coronavirus mu masaha 24 ashize nubwo bamanutseho gato ugereranije n’icyumweru gishize aho abanduye bageraga ku 25.000.

Mu Buhinde hapfuye abantu bagera ku 20.000 kuva iyi virus yagera muri iki gihugu muri Mutarama, Ubu Ubuhinde nicyo gihugu cya gatatu ku isi cyibasiwe cyane, inyuma ya Amerika na Brezile gusa.

Abayobozi bavuze ko bahinduye icyemezo cyo gufungura Taj Mahal, ahantu nyaburanga hakurura ba mukerarugendo mu Buhinde, mu mujyi wa Agra, ku birometero 200 mu majyepfo y’iburasirazuba bwa New Delhi.

Src: Reuters






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND