RFL
Kigali

Patient Bizimana yasohoye amashusho y'indirimbo “Ikimenyetso” igaragaza urugendo rw’uko Imana ikura ku cyavu-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/07/2020 10:24
0


Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana yasohoye amashusho y’indirimbo ye “Ikimenyetso” ivuga kugira neza kw’Imana yakuye abantu mu mwijima ikabicaza mu mucyo wayo.



Patient wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye ziha ikuzo Imana yabwiye INYARWANDA ko yanditse iyi ndirimbo mu rwego rwo kugaragaza agaciro k'umusaraba mu buzima bwa buri munsi bw’umuntu.

Uyu muhanzi yavuze ko yakoze aya mashusho mu buryo bw’ikinankuru agira ngo agaragaze urugendo rw’ubuzima bugoye umuntu ashobora kunyuramo ariko ku munota wa nyuma Imana ikamwibuka.

Mu mashusho, Patient aba yambaye imyenda isa nabi ari mu muryango ukennye, akajya gushakisha akazi k’ubuyedi bakakamwima, akabura icyo kurya n’icyo kunywa ariko nyuma Imana ikamutabara.

Yavuze ko ntawe ukwiye kwiheba bitewe n’ubuzima abayemo, kuko igihe kigera Imana ikamukura mu mwijima akicarana n’abakomeye nyuma y’ibihe byakomerekeje umutima we.

Yagize ati “Nyuma Imana itugeza mu mucyo wayo ari wo musaraba wayo, ari ko gaciro k’umusaraba mu buzima bwacu, ari cyo umusaraba wakoze. Watuzaniye ibyiringiro, udukura ku cyavu, utwicazanya n’ibikomangoma, udukura mu buzima bw’umwijima utuzana mu buzima bw’umucyo.”

Patient Bizimana avuga ko yagerageje kugaragaza urugendo rw’ubuzima hamwe n’Imana ndetse n’icyo umusaraba wakoze mu buzima bwa muntu, ari mu buryo bw’ubugingo ndetse no mu buryo bw’ibigaragara hanze.

Amashusho y’iyi ndirimbo yasohotse kuri uyu wa Mbere tariki 06 Nyakanga 2020, afite iminota 04 n’amasegonda 26’. Amajwi (Audio) yari amaze imyaka ibiri asohotse. 

Avuga ko yatinze gukora amashusho bitewe n’uko atari yakabonye uwayamukorera nk’uko yabyifuzaga. Amashusho yayo yafatiwe i Nyamata muri Bugesera ndetse no mu cyaro cya Rebero mu Mujyi wa Kigali.

Patient Bizimana aherutse gusohora indirimbo “Nubw’ijoro”, “Ndaje mu bwiza” yakoranye na Nelson Mucyo, “Ndagarutse” yakoranye na Grace de Jesus n’izindi.

Patient Bizimana yasohoye amashusho y'indirimbo "Ikimenyetso" yafatiwe i Nyamata mu karere ka Bugesera no ku Irebero muri Kigali

Indirimbo "Ikimenyetso" ya Bizimana ivuga ku kugira neza kw'Imana, aho yavanye umuntu mu mwijima ikamwicaza mu mucyo wayo

Bizimana yavuze ko iyi ndirimbo ye igaragaza agaciro k'umusaraba ku buzima bwa muntu

Patient Bizimana yakinnye ubuzima bw'uburushyi aho Imana yigaragariza umwana w'umuntu

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "IKIMENYETSO" YA PATIENT BIZIMANA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND