RFL
Kigali

Kim Kardashian ntabwo ari umuherwe kugeza ubu-Forbes

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:6/07/2020 10:51
0


Nyuma y'aho Umunyamideli akaba n’umugore wa Kanye West, Kim Kardashian amakuru yavugaga ko ari mu bagore b’abaherwe ku Isi, ubu Forbes yahakanye aya makuru nyuma y’aho sosiyete mpuzamahanga y’ubwiza Coty iguze imigabane 20% mu bucuruzi bwe kuri miliyoni 200.



Nk’uko Forbes ikomeza ivuga, uyu mugore w'imyaka 39 y'amavuko ntabwo ari umuherwe kugeza ubu ariko afite umutungo w'agaciro ka miliyoni 900 z'amadolari nyuma yo gusinyana amasezerano. Ibi bibaye nyuma y'iminsi ibiri Kanye West atangaje ko yishimiye ko umugore we ari umuherwekazi.


Kim Kardashian n'umugabo we Kanye West

Kanye West yanditse kuri Twitter ati: “Nishimiye cyane umugore wanjye mwiza Kim Kardashian West kuba yarabaye umuherwe ku mugaragaro. Waciye mu bihe bidasanzwe twakwita nk’imihengeri none Imana irakumurikira wowe n'umuryango wacu. Nakugize rero ubu buzima. Turagukunda cyane”.

Amakuru avuga ko amasezerano ateganijwe gusozwa mu gihembwe cya gatatu cy’ingengo y’imari ya 2021 azasiga nyir'ubwite Kim afite imigabane 72% muri Kompanyi ye ariko kubera ko nyina Kris Jenner afite 8% nabyo byamubujije kugera ku rwego rw’umuherwe w’ukuri.


Kylie Jenner yari yambuwe umwanya w'umugore w'umuherwe

Muri Gicurasi, Forbes yambuye Kylie Jenner murumuna wa Kim Kardashian umwanya w’umuherwe nyuma yo kumushinja ko yabeshye ku mibare y’isosiyete ye ndetse no 'guhimba' imisoro. Forbes yari yarise Kylie w'imyaka 22, umuherwe ukiri muto ku isi mu 2019 ndetse no muri 2020. Igitabo cyagaragaje ko afite umutungo ufite agaciro ka miliyoni 900 z'amadolari.


Bigaragara ko ibyamamare bigurisha imigabane mu bucuruzi bwabyo bw’ubwiza bigenda bihinduka n'amakuru avuga ko Kim Kardashian West yagurishije imigabane 20% mu bucuruzi bwe “KKW Beauty, bikagurwa na kompanyi ya “COTY” kuri miliyoni 200 z'amadolari.

Nyuma yaho Coty iguze 20%, ibi byatumye Forbes itakibaza kuri Kim Kardashian nk’umuherwe, inakomeza ivuga ko ubutunzi bwe usanga buva ku mbuga nkoranyambaga cyane. Kardashian yishimira gukurikirwa na miliyoni 177 kuri Instagram, ibyo ni kimwe cya kabiri cy’abatuye Amerika cyangwa inshuro eshatu z’Abanyamerika mu gihe Coty (yamuguriye imigabane) ,Max Factor, bifite abayoboke (Followers) 585.000.


Kim Kardashian ubu utangazwa ko atakiri umuherwe kubera imibereho ye yibanda ku mbuga nkoranyambaga, muri ibi bihe Isi ubucuruzi budahagaze neza we yarakomeje abaho neza kuko abakiriya be ntibafunze guhaha ibicuruzwa no kumukurikira ku mbuga nkoranyambaga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND