RFL
Kigali

Jules Sentore yakoze igitaramo “Inganzo Yaratabaye”, ahabwa impano y'ifoto anagabirwa inka-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/07/2020 21:28
0


Umuhanzi Jules Sentore waragijwe injyana Gakondo y’umuryango yakoze igitaramo gikomeye “Inganzo Yaratabaye” yaherewemo impano y’ifoto n’umuhanzi Clarisse Karasira ndetse anagabirwa inka.



Iki gitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 04 Nyakanga 2020 cyahuriranye no kwizihiza Kwibohora k’u Rwanda ku nshuro ya 26.

Ni ku nshuro ya kabiri uyu muhanzi akoze igitaramo nk’iki kuva yatangira urugendo rwo gukora ibitaramo bigaragaza uruhare inganzo yagize mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Igitaramo "Ingabo Yaratabaye" cyabereye kuri Televiziyo y’u Rwanda, cyiyoborwa n’umunyamakuru Nizeyimana Luckman.

Cyapfunduwe na Kesho Band n’Itorero Gakondo rigizwe na Audia Intore, Nziza Francis n’abandi baririmbye indirimbo zinyuranye zirimo “Karame Nanone” ya Muyango n’Imitari n’izindi.

Bakorewe mu ngata n’umuhanzikazi Clarisse Karasira waririmbye indirimbo ebyiri harimo “Humura Rwanda Nziza” ya Nyakwigendera Kamariza ndetse na “Gira neza” iri mu zakunzwe.

Clarisse yavuze ko yavutse nyuma y’urugamba rwo kubohora u Rwanda akurira mu gihugu kibereye buri wese nawe yiyemeza kugira uruhare mu rugendo rw’iterambere ruhanzwe amaso.

Yavuze ko indirimbo “Gira neza” yayituye buri wese wagize uruhare mu kubohora u Rwanda. Ati “Abayizi mumfashe kuyiririmba.”

Uyu muhanzikazi yavuze ko ubwo Jules Sentore yakoraga igitaramo "Inganzo Yaratabaye" ku nshuro ya mbere, ku wa 05 Nyakanga 2019 yari yateguriye impano y’ifoto Jules Sentore ariko ntibyamukundira kuyimushyikiriza. 

Avuga ko kuri iyi nshuro yagombaga kwica inyoni ebyiri akoresheje ibuye rimwe. Ati “Nigombwa ko nyimushyikiriza [Ifoto] cyane. Sentore ni umwe mu rubyiruko rwaharaniye gukomera ku muco cyane, rero bifashe n’abandi. Ni ukugira ngo bikwereke ko ibyo ukora bidukomeza n’abandi benshi n’abandi bakomerezeho."

Mbere y’uko ava ku rubyiniro, Clarisse Karasira yahaye impano y’ifoto Jules Sentore maze Luckman wari uyoboye iki gitaramo asaba Jules kugaragariza iyo mpano abari bakurikiye Televiziyo.

Iyi mpano yari ifoto ya Jules Sentore yanditseho amagambo amwifuriza gukomeza imihigo nk’urungano.

Jules Sentore yavuze ko muri iki gitaramo yagabiwe inka ndetse ko yiteguye gukura ubwatsi. Uyu muhanzi yahise yanzika mu ndirimbo nziza cyane zirata Ubutwari bw’Inkotanyi zirimo nka “Ngizo ziraje”, “Ikirenga” n'izindi.

Ageze hagati yasabye umuhanzi Yvan Ngenzi amusanga mu ngamba baririmba indirimbo “Urera” baherutse gusohora.

Umujyanama wa Jules Sentore, Patrick yasobanuye ko ijambo “Inganzo Yaratabaye” ari igitaramo batekerejeho mu rwego rwo kugaragaza uruhare rw’inganzo mu rugamba rwo kuyobora Igihugu.

Yavuze ko Inganzo yagize uruhare rukomeye mu kubohora u Rwanda “Uyu munsi tukaba twemwe turuvuga ibigwi.”

Patrick yavuze ko abahanzi bafite umukoro wo kureberera kubabohoye u Rwanda bakarangwa n’urukundo, umwete, gukunda Igihugu no kugira ubuhanzi bwubaka.

Ati “Bikwiye kuduha umwete wo kugira ubuhanzi bugirira akamaro Igihugu.”

Yavuze ko umuhanzi afite uruhare runini mu kubaka mu buryo burambye u Rwanda, kandi ko abahanzi bafite umutwaro wo guhanga ibihangano bifitiye akamaro Abanyarwanda.

Patrick avuga ko “Inganzo Yaratabaye” ari izina ryifashishwaga n’abagize Gakondo, Jules Sentore ahitamo kurikoresha nk’izina ryiza mu kiragano gishya cy’u Rwanda rubereye buri wese.

Byari biteganyijwe ko iki gitaramo ‘Inganzo Yaratabaye’ ku nshuro ya kabiri kibanzirizwa n’ibikorwa birimo gusura Ingabo zamugariye ku rugamba, gusura ababyeyi b’Intwaza n’abandi bisubikwa bitewe n’icyorezo cya Covid-19.


Clarisse Karasira yahaye impano y'ifoto Jules Sentore amushimira uruhare rwe mu guteza imbere umuco gakondo

Jules Sentore n'umujyanama we Patrick Rugira

Jules Sentore yagabiwe inka mu gitaramo "Inganzo Yaratabaye" yakoze ku nshuro ya kabiri

Clarisse Karasira yatuye indirimbo ye "Gira neza" Ingabo zabohoye u Rwanda

Yvan Ngenzi na Jules Sentore baririmbanye indirimbo "Urera" baherutse gusohora

Gakondo Group na Kesho Band baririmbye mu gitaramo "Inganzo Yaratabaye" cya Sentore

Umunyamakuru Luckman Nzeyimana aganira na Patrick Rugira, umujyanama wa Jules Sentore

AMAFOTO: Ishimwe Cedric






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND