RFL
Kigali

Mani Martin yasubiyemo indirimbo ye “Mazi Magari” mu buryo butamenyerewe mu Rwanda-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/07/2020 20:14
1


Umuhanzi Mani Martin yasohoye amashusho y’indirimbo ye yise “Mazi Magari” yasubiyemo mu buryo butamenyerewe mu Rwanda buzwi nka “Accapella” bukoreshwa na benshi mu bahanzi bakomeye ku Isi.



Inyandiko zimwe zivuga ko uburyo bwa “Accapella” bwadukanywe n’Abayahudi ndetse n’abaririmbyi bo muri Kiliziya Gatolika bo mu bihe byo ha mbere. 

Mu 2018 indirimbo “Natural Woman” ya Aretha Franklin, “Fallin” ya Alicia Keys, “I turn to you” ya Christina Aguilera, “Dreaming of you” ya Selena zaraje ku rutonde rw’izakunzwe mu bikomeye zikozwe mu buryo bwa  “Acapella”.

‘Mazi Magari’ ya Mani Martin yasohotse bwa mbere mu 2010 ikozwe na Producer Lick Lick.

Mani Martin yabwiye INYARWANDA, ko mu 2015 yaririmbye iyi ndirimbo mu buryo bwa "Accapella" mu gitaramo cya East African Party afite impungenge z’uko abantu bayakira.

Yavuze ko ahantu hagari nk’aho haberaga icyo gitaramo haba hitezwe indirimbo zishyushye, ariko ngo we n’itsinda bari kumwe bahisemo kuririmba iyi ndirimbo mu bw’amajwi kandi ngo yarishimiwe.

Ati “Twaravuze tuti reka tunyuzemo tunakoreshe amajwi, habemo n’akanya ko kumva, abantu baje kubikunda cyane.”

Uyu muhanzi avuga ko icyo gihe hari umwe mu bafana wamusabye ko yayisubira nk’uko yayiririmbye akayisohora, ari nayo mpamvu yahisemo kuyisohora kuri uyu wa Gatandatu.

Uburyo bwa “Accapella” ntibukunze gukoreshwa na benshi mu bahanzi. Ni uburyo busaba ko uririmba atunganirwa n’igicurangisho na kimwe, ahubwo akoresha ijwi rye.

Muri iyi ndirimbo, Mani Martin yifashishije abasore n’inkumi bamwunganiye mu majwi asubiramo iyi ndirimbo mu buryo bunogeye amatwi.

‘Mazi Magari’ imaze imyaka icumi kuri Internet iri mu zatumye Mani Martin agira igikundiro cyihariye nk’umuhanzi w’umuhanga wanejeje benshi mu bihe bitandukanye.

Mani Martin yasubiyemo indirimbo ye "Mazi Magari" imaze imyaka 10

Mani Martin avuga ko aririmba iyi ndirimbo mu 2015, hari uwamusabye ko yayisubiramo akayisohora

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO "MAZI MAGARI" MANI MARTIN YASUBIYEMO MU BURYO BUTAMENYEREWE MU RWANDA








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MAZIMAGARI9 months ago
    KUDOUN ROAD MAZIMAGARI





Inyarwanda BACKGROUND