RFL
Kigali

Infinix yakije umujyi wa Kigali ihereye ku nyubako ndende mu gihugu nk’ikirango cya Telefone zigezweho

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:4/07/2020 9:32
0


Infinix ifite uruhererakane rwa telefone zifite ikoranabuhanga rijyanye n’igihe; NOTE 7 series na Hot 9 Series. Iki kigo cyatangaje ko kigiye kudabagiza abakigana binyuze mu biciro biri hasi ndetse n’amahirwe yo kugura imwe ukaba watombora indi. Urumuri rutamirije umujyi wa Kigali ni ikirango cyakoreshejwe mu kugaragaza udushya twa infinix.



Muri iyi minsi abantu benshi ntabwo bagikoresha telefone mu itumanaho gusa ahubwo banazikoresha mu kazi kabo ka buri munsi. Iyi ni nayo mpamvu iri gutuma benshi bahora barajwe ishinga no kugira telefone zifite ikoranabuhanga rigezweho.Nyuma yo kubona ko abantu bakeneye ikoranabuhanga byatumye Infinix ikora telefone zigezweho ndetse zifite buri kimwe cyose umunyabwenge wo mu kinyejana cya 21 yakwifuza.


Infinix yagaragaje umucyo w’ikoranabuhanga rifitwe na telefone zayo ihereye ku nyubako ndende muri Kigali aho yashyizeho ikirango cyayo


The NOTE 7 Series na Hot 9 series ni telefone zikoranye ubuhanga byaba mu gufotora ndetse no kugira icyirahure cyagutse cyafasha uyitunze gukora ibyo akeneye byose ndetse zifite buri kimwe cyose telefone igezweho igira kandi zirahendutse cyane.


Izo telefone zazanye na Promotion bise 'Buy one win another' aho ugura telefone ugatsindira indi telefone hamwe n'izindi mpano Infinix yabateganyirije


Infinix ni ikigo kimaze kuba ubukombe kuva mu 2013 kugeza ubu, kikaba kimaze kugera mu bihugu bigera kuri 40 hirya no hino ku Isi nko muri Africa, Latin America, Uburasirazuba bwo hagati bw’Isi n'Uburasirazuba bwa Asia y’Amajyepho.

Iki kigo kivuga ko kiri gushaka kwita cyane ku rubyiruko rwo mu Rwanda binyuze mu kugeza ku isoko telefone zigezweho kandi zihendutse cyane.Ku bijyanye n’ibiciro, Note 7 series ziri kugura hagati y'amafaranga y’u Rwanda ibihumbi162,700 Rwf na 182,700 Rwf naho Hot 9 series ziri kugura hagati y’ibihumbi 117,900 Rwf na 139,900 Rwf.


Infinix ifite imvugo igira iti ”Ejo ni ubu”

1. Ni utuhe dushya Note 7 Series (Note 7&Note 7 lite) zigiye kuza zifite:

A. Note 7


Camera y’inyuma:48MP+2MP+2MP+ Low light Video Camera na Quad Flash-Light 48MP+2MP+2MP+AI Lens

ii. Camera y’imbere (selfie camera):16MP

iii. Ubushobozi bwa battery:5000mAh

iv. Ubushobozi ifite mu kwihuta mu mikorere:G70

v. Ubwoko bwa Operating system yayo: Android™ 10

vi. Amabara igaragaramo:Forest Green, Aether Black, Bolivia Blue

vii. Ingano y’ububiko:4GB RAM+64GB ROM

viii. Ubwoko bwa murandasi ifata (internet network): 4G/3G/2G

B. Note 7 Lite


Camera :48MP+2MP+2MP+AI Lens AF na Quad Flash-Light

ii. Ubushobozi bwa Battery:5000mAh

iii. Ubushobozi ifite mu kwihuta:2.0GHZ (MT6762 2.0GHz octa-core)

iv. Ubwoko bwa Operating system yayo: Android™ 10

v. Amabara igaragaramo:Forest Green, Violet, Space Grey

vi. Ingano y’ububiko : 4GB RAM+64GB ROM

vii. Ubwoko bwa murandasi ifata (internet network):4G/3G/2G

2. Udushya tugaragara kuri Hot 9 na Hot 9 Play


A. Hot 9

i. Ubushobozi bwa Camera y’inyuma :16MP+2MP+2MP+AI Lens QUAD Camera

ii. Ubushobozi bwa camera y’imbere (self): 8MP

iii. Ubushobozi bwa battery:5000mAh

iv. Ubushobozi ifite mu kwihuta:MT6762D Octa-Core 1.8GHZ

v. Ubwoko bwa operating system yayo:

vi. Amabara igaragaramo:Quetzal Cyan, Midnight Black, Violet, Ocean Wave

vii. Ingano y’ububiko: 64GB ROM + 3GB RAM, 2GB RAM+32GB ROM

viii. Ubwoko bwa murandasi ifata (Internet network): 4G LTE/3G/2G

B. Hot 9 Play

i. Camera y’imbere: 13MP AI Dual Camera

ii. Ubushobozi bwa battery:6000mAh

iii. Ubushobozi ifite mu kwihuta:MT6761 Quad-Core 2.0Ghz

iv. Ubwoko bwa operating system yayo: Android™ 10 GO

v. Amabara igaragaramo:Quetzal Cyan, Midnight Black, Violet, Ocean Wave

vi. Ingano y’ububiko: 32GB ROM+2GB RAM

vii. Ubwoko bwa murandasi ifata (internet network): 4G LTE/3G/2G

Amafoto atatse ubwiza bwa Infinix muri Kigali

Niba ushaka gutunga telefone igezweho kandi ihendutse tuguhitiyemo Infinix

Kanda hano umenye ibindi bikorwa bya Infinix

AMAFOTO: MURINDABIGWI Eric Ivan - InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND