Mu gihe hirya no hino ku isi ibihugu byahanganaga n’icyorezo cya COVID-19, mu Burusiya, abaturage baganaga ibyumba by’amatora ngo botore kamara mpaka yemeza umushinga w’itegekoshinga ugamije kwemerera perezida Putin kongera kuziyamamariza indi manda nyuma y’imya itandatu ya manda ye muri 2024.
Mu gihe hirya no hino ku isi
ibihugu byahanganaga n’icyorezo cya COVID-19, mu Burusiya, abaturage baganaga
ibyumba by’amatora ngo botore kamara mpaka yemeza umushinga w’itegekoshinga ugamije
kwemerera perezida Putin kongera kuziyamamariza indi manda nyuma y’imya
itandatu ya manda ye muri 2024. Abatashoboye kugana ibyumba by’amatora kubera
impamvu z’intege nke z’uburwayi cyangwa ubusaza, abo ibyumba by’amatora ni byo
byabasanze aho bari.
Abarusiya bakabakaba 80%,
binyuze muri iyi kamarampaka bemeje uyu mushinga w’itegeko. Ni ukuvuga ngo iri
tegeko ryemerera perezida Vladimir Vladimirovich Putin kuzongera kuziyamamaza
nyuma y’umwaka wa 2024 akaba yageza mu wa 2036. Biramutse bigenze bitya
Vladimir Putin komeje kwiyamamaza koko, yazageza ku myaka 84 ari perezida.
Twitege Vladimir Putin ku myaka 84 ari perezida?
Nkuko tubikesha komisiyo y’amatora,
aya matora yerekanye ko Abarusiya 78% byabatoye bashyigikiye uyu mushinga w’itegeko
wemerera perezida umaze ibinyacumi bibiri ku butegetsi kongera kuziyamariza uyu
mwanya nyuma ya manda ye. Iyi kamarampaka yariteganyijwe tariki 22 Mata Mata
uyu mwaka ariko kubera icyorezo cya corona virus byabaye ngombwa ko yigizwa
imbere kuva ku itariki ya 25 Kamena- 1 Nyakanga.
Usibye ibijyanye n’ibigenga
izindi manda ebyiri za perezida, uyu mushinga w’itegeko wasize izindi mpinduka
mu Burusiya. Mu by’ingenzi harimo amategeko ashimangira ko abatuye iki gihugu
ari abemera-Mana, ko abahuje ibitsina batemerewe kubana, gukomeza uruhare n’imbaraga
mu gace ka Crimea u Burusiya bwigaruriye muri 2014 bugakuye kuri Ukraine.
Mu myaka 20 amaze ku butegetsi
Vladimir Putin yagaruye igitinyiro cy’u Burusiya ku ruhando mpuzamahanga.
Twitege iki muri iyi myaka y’ubutegetsi bw’umugabo uvuga make agakora byinshi?
TANGA IGITECYEREZO