RFL
Kigali

Ikiganiro na Visha Keiz waduhishuriye ubuzima yabayemo muri Uganda akaza kwinjira mu muziki kubera Sheebah Karungi

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:4/07/2020 11:02
0


Uwayezu Sylvie [Visha Keiz] umuhanzikazi Nyarwanda ukora umuziki mu njyana ya DanceHall na Hip Hop, yahishuye ubuzima yabayemo muri Uganda (Kampala), avuga ko yiteguye gukoresha imbaraga ze agahindura umuziki w’u Rwanda. Visha akunda ijwi rya Kivumbi ariko yifuza gukorana indirimbo n'umuhanzikazi Marina.



Visha Keiz yavukiye i Remera mu mujyi wa Kigali, ava mu Rwanda mu mwaka wa 2010 yerekeza muri Uganda amarayo imyaka 9 kuko yagarutse mu 2019. Yagiyeyo akiri umwana ariko wari uzi icyo agiye gukora nk’uko yabitangarije Inyarwanda.com. 

Yagezeyo akora akazi ko muri hoteri ndetse no kugorora abantu bizwi nka Masaje ariko akabihuza n’umuziki ndetse no kubyina na cyane ko yabikunze kuva kera akiri umwana muto. Mu buryo bwo gusobanuro urugendo rwe muri Uganda, Visha Keiz w'imyaka 23 y'amavuko, yagize ati:

“Nageze i Kampala nkiri muto cyane, mu by’ukuri ntabwo byari byoroshye na cyane ko nari nkiri umwana. Nahageze mfite ibihumbi ijana gusa by’Amanyarwanda binsaba kwibana igihe kingana n’umwaka ndi njyenyine. Icyo gihe nahise ntangira akazi abantu barankunda cyane kubera uburyo nari nzi kwakira abantu neza ku buryo umuntu yazaga yambura agataha ababaye". 

Yavuze ko yakunzwe cyane kugeza aho abagabo bo muri Uganda batangira kumutereta kandi yari akiri umwana. Ati 'Bakundaga kuntereta cyane kandi icyo gihe nari mfite imyaka cumi nine y’amavuko (14) ariko byose narabirenze kugeza ubu ndakomeye kandi ndi muri muzika nahoze nifuza gukora kuva cyera".

Nyuma y’ubuzima yabayemo i Kampala, Visha Keiz yatangaje ko afite imbaraga yatewe na Sheebah Karungi wamubereye inshuti nziza ubwo yari muri Uganda dore ko yaje no kumuha izina Keiz abikuye ku cyamamare Alicia Keys. Kugeza ubu Visha yahinduye ubuzima dore ko yamaze kwiyemeza gukora umuziki uri ku rwego mpuzamahanga. 

Yagize ati “Ubu ndi muri muzika wese rwose kandi Sheebah Karungi ni we wawunkundishije cyane kuko ni nawe wampaye izina Keiz biturutse ku muhanzikazi Alicia Keys w’Umunyamerika nakundaga cyane. Ninjiye muri studiyo bwa mbere mfite igitekerezo cyo gukora indirimbo isaba abantu gukora badacike intege na cyane ko ari bwo butumwa numvaga naha abantu cyane cyane abakobwa bitewe n'uko hari aho bagera bakiburira icyizere”.


REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA VISHA KEIZ

Visha Keiz kugeza ubu afite indirimbo umunani (8) zirimo; Kunkyunyanga, Sinzaguhinduka, Never Give Up yakorewe muri Uganda n'izindi. Kuri ubu afite indirimbo nshya yise Addicted ivuga ku musore wabaye imbata y’urukundo izasohokana n’amashusho yayo. Visha yiteguye kuzamura urwego rwe rwa muzika cyane cyane abinyujije mu ndirimbo zifite ubutumwa rusange yiteguye guha abakunzi be n’abakunzi ba muzika muri rusange kimwe n’abakundana.

Mu bahanzi yavuze ko yakunze cyane mu Rwanda harimo Kivumbi n'umuraperikazi Oda Paccy, mu gihe uwo yifuza ko bakorana indirimbo biramutse bibaye ngombwa ari Marina bitewe n'uko ngo abona ari umuhanzikazi wifitemo ubushobozi bwo kuririmba yirekuye cyane kimwe nawe. 


Visha Keys avuga ko ashaka kugeza umuziki we ku rwego rwo hejuru

UMVA HANO 'NEVER GIVE UP' YA VISHA KEIZ








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND