RFL
Kigali

#Kwibohora26: Ibyo wamenya kuri Nziza Francis wasohoye indirimbo ivuga uko u Rwanda rwabohowe n’Inkotanyi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/07/2020 14:42
0


Umuhanzi Munyanziza Francis ukoresha izina rya Nziza Francis yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise “Warabohowe” yitsa ku Kwibohora k’u Rwanda n’abarwo nyuma y’imyaka 26 ishize.



Nziza yabanje gusohora indirimbo “Ubahiga” na “Ni mwizihirwe” yahimbiye Mukuru we Nshutinzima Eric n’umugore we Umubyeyi Carine ku munsi w’ubukwe bwabo ari nabo bamushyigikiye mu kuyikora.

Ni umwe mu bahanzi bazi gucuranga gitari na piano, by’umwihariko inanga Nyarwanda yamugejeje mu bihugu bitandukanye nko mu Bushinwa, Armenie, Tanzania, Uganda n’ahandi.

Nziza Francis yabwiye INYARWANDA ko mu gihe u Rwanda rwizihiza Kwibohora ku nshuro ya 26 nk’umuhanzi yatanze umusaruro we mu gufasha abaturarwanda kuzirikana uyu munsi ukomeye mu buzima bw’Igihugu. 

Yavuze ko yakoze iyi ndirimbo “Warabohowe” mu rwego rwo kuvuga inkuru y’uko u Rwanda rwabohowe n’Inkotanyi kandi zikagarura abari bari inyuma y’u Rwanda bameneshejwe.

Ni indirimbo avuga ko yitezeho ko izanyura cyane cyane abitanze mu rugamba rwo kubohora u Rwanda. Ati “Ni indirimbo nitezeho ko izashimisha abayumva cyane cyane abagize uruhare mu kubohora iki gihugu. Kandi igakomeza igasubizamo imbaraga twe ejo hazaza h’iki’Igihugu.”

Yavuze ko iyi ndirimbo ikwiye kwibutsa ab’iki gihe gukomera ku rugamba rwo kwibohora kuko rugihari nk’uko indirimbo ye ibivuga mu gitero cya nyuma. Ni indirimbo kandi yitezeho ko izagaragaza uwo ari we ndetse n’icyo atekereza cyafasha u Rwanda.

Akomeza avuga ko afite intego yo gukora umuziki ku rwego rushimishije ku buryo Isi izamenya ko u Rwanda rutazigera ruzima “Kuko rufite abahanga mu ngeri zose cyane ku rwego rwa muzika mpuzamahanga.”

Hari aho uyu muhanzi aririmba agira ati “Tariki yanyuze Abanyarwanda zigarura umutekano twaherukaga inzira muki. Zirangajwe imbere n’Intore natwe twese tuzijya inyuma. Dufatanya kubaka Rwanda Yacu. None ubu Rwanda yacu iraberewe cyane.”

Muri iyi ndirimbo agaragaza ibikorwa bitandukanye by’ingirakamaro bigaragaza iterambere ry’Abanyarwanda mu myaka 26 ishize Ingabo zari iza RPA zibohoye u Rwanda.


Incamake ku buzima bwa Nziza Francis”

Nziza Francis ni umugabo wubatse kuko afite umugore. Yavutse ku wa 21 Nyakanga 1989 akaba yaratashye mu Rwanda mu gihe Inkotanyi yanaririmbye zabohoraga Igihugu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ni umwana wa Gatatu mu bana batatu b’abahungu basigaye kuko bamwe mu bo bavukanaga batagihari. Yavukiye mu cyahoze ari Zayire aho Sekuru yari yarahungiye 1959.

Avuka mu muryango w’Intore cyane kuko Sekuru Mahuku Antoine yari umusizi n’Intore ikomeye mu Ntore za Nturo.

Afite Sekuruza wari ukomeye mu busizi n’inganzo kuko yari umuririmbyi i Bwami kwa Rudahigwa yanamujyanye mu bantu 12 ubwo bajyaga mu Bubiligi we yitwaga Paul Munzege.

Nziza Francis ni umuhanzi wabitangiye akiri muto ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa Gatatu mu 2007.

Icyo gihe yifatanyije n’abandi bana bakora Itorero baryita “Inkumburwa” ari we wari ushinzwe kurihimbira indirimbo bataramiye henshi mu birori by’Igihugu, mu bukwe n’ahandi. 

Kubera kubifatanye n’ishuri byatumye abihagarika ubwo yari agiye mu mwaka wa Kane w’amashuri yisumbuye, abisubukura ageze ku kigo Aparpe College hafi no ku Mukamira.

Yahise ashingwa Itorero ry’aho araritoza ndetse arihimbira n’imivugo berekaniye mu birori bitandukanye.

Uyu muhanzi yize muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare aho yize Icungamutungo n’Ikoranabuhanga. Ari muri Kaminuza yabaye mu Itorero “Indangamuco” rya Kaminuza.

Niho yatangiriye urugendo rwo kwikorera indirimbo ze nk’umuhanzi wigenga, ndetse ni umwe mu bagize Gakondo Group irimo Masamba Intore, Jules Sentore, Teta Diana, Ngarukiye Daniel, Michael NGabo n’abandi.

Umuhanzi Nziza Francis yasohoye amashusho y'indirimbo ivuga ku Kwibohora k'u Rwanda

Nziza uzi gucuranga inanga yavuze ko afite intego yo gukora umuziki wo ku rwego rushimishije

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO "WARABOHOWE" Y'UMUHANZI NZIZA FRANCIS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND